skol

Boris Johnson yagaragaje kutishimira icyemezo cya Minisitiri w’Intebe Starmer cyo gusesa amasezerano n’u Rwanda.

Yanditswe: Tuesday 06, Jan 2026

featured-image

Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza yibasiye Keir Starmer uri muri uyu mwanya kuri ubu, agaragaza ko ikibazo cy’abimukira cyugarije igihugu agifitemo uruhare rukomeye, rwatangiye ubwo yateshaga agaciro amasezerano u Bwongereza bwari bufitanye n’u Rwanda ku bijyanye n’abimukira.

Ni igitekerezo Boris Johnson yatanze binyuze mu nkuru ndende yanditse itambuka mu kinyamakuru The Guardian.

Muri iyi nkuru, Johnson agaragaza ko mu minsi ishize yatembereye mu Mujyi wa Didcot mu Bwongereza, aza kubona abantu bari kumanika amabendera y’igihugu ku mapoto hirya no hino muri uyu mujyi.

Abantu Boris Johnson yavugaga ni abari Operasiyo yiswe ‘Raise the Colours’ aho abantu batandukanye bagenda bamanika ibendera ry’u Bwongereza ku nzu ndende, amapoto y’amashanyarazi no ku matara yo ku mihanda.

Ibi bikorwa nk’ikimenyetso cyo kugaragaza ko abari muri iyi gahunda bakunda u Bwongereza ariko badashyigikiye ibyemezo by’Ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi birimo n’uburyo ryitwara ku kibazo cy’abimukira.

Boris Johnson yavuze ko ubwo yabonaga aba bantu yabasuhuje “kuko ntacyo mfite nenga aba bantu ku bijyanye no kugaragaza ibyiyumviro by’abanyagihugu.”

Yakomeje avuga ko impamvu abantu bakora ibi bintu bisa no kwigaragambya ari uko bamaze kubona ko nta cyo Guverinoma iyobowe n’Ishyaka ry’Abakozi ibamariye.

Ati “Impamvu ni uko nyuma y’amezi 18 y’iyi Guverinoma y’ikivume y’Ishyaka ry’Abakozi, abaturage bumva ko badashobora kwishingikiriza ku bantu bari mu butegetsi kugira ngo babasangize uko biyumva. Kuva Keir Starmer n’ishyaka rye bajya ku butegetsi ibimenyetso bigaragaza ko bafite uko basobanura gukunda u Bwongereza gutandukanye n’ukw’abandi bikomeje kwiyongera.”

Yakomeje avuga ko ibikorwa bya Guverinoma ya Keir Starmer bitandukanye n’ibitekerezo by’Abongereza, ndetse bikaba bihabanye n’inyungu z’igihugu.

Yagarutse ku kibazo cya Fuad Awale watawe muri yombi mu 2011 nyuma yo kwica abantu babiri mu gace ka Milton Keynes. Nyuma yo gufungwa yaje gutera ubwoba umwe mu bacungagereza, amubwira ko azamwica, bituma bamujyana kumufungira ahantu hari umutekano wihariye.

Nyuma Fuad Awale yaje kurega Leta y’u Bwongereza kumufunga mu buryo bunyuranyije n’amahame agenga uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 Urukiko rwategetse Leta y’u Bwongereza kumuha impozamarira ya 240.000 £. Ibi nibyo Boris Johnson atemera, agashimangira ko Guverinoma y’u Bwongereza idakwiriye guhemba umuntu wabuhekuye.

Ati “Icyo nshaka kwerekana cy’ingenzi kuri ibi ni uko abanyametegeko bo muri North London bo mu ishyaka ry’abakozi kuri ubu bayoboye igihugu cyacu, bazavuga ko ari ibintu byiza kandi biteye ishema kuba Awale yaratsinze iki kirego. Mu mitekerereze yabo, ibyavuyemo bizerekana ibyiza bw’u Bwongereza.”

Yakomeje avuga ko “bizera ko umwanzuro w’urukiko wafashwe werekana ko iki ari igihugu aho itegeko riri hejuru, aho uburenganzira bwa muntu bwanywanye n’amategeko. Kuri bo iki kirego cyerekana ko amabi yose wakora ufite uburenganzira bwo kurindwa n’amategeko nk’uko byagenda ku wundi muntu wese.”

Yakomeje avuga ko Starmer ari umuntu urangwa n’amarangamutima cyane.

Ati “Birigaragaza ko amarangamutima aricyo kibazo cya Starmer na Guverinoma ye. Kubera ko uku ntabwo ariko abantu benshi babona ikibazo cya Awale. Twe tubibonamo ubucucu bwo ku rwego rwo hejuru. Abantu benshi basanzwe ntabwo bumva uburyo imisoro yabo myinshi ishobora guhabwa Awale n’abanyamategeko be mu izina ry’uburenganzira bwa muntu. Bite se by’uburenganzira bw’abantu yarashe, bite by’ibyago ateza abandi bagororwa.”

Yageze ku Rwanda, asya atanzitse

Boris Johnson yavuze ko ugendeye kuri iki kirego cya Awale, bigaragara ko u Bwongereza bukwiriye kwikura mu masezerano y’u Burayi ku burenganzira bwa muntu, cyane ko ariyo yatumye atabasha kohereza mu Rwanda abimukira binjira mu gihugu cye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagaragaje ko Keir Starmer atari umugabo ushobora gutera iyi ntambwe ngo akure u Bwongereza muri aya masezerano.

Ati “Starmer ntabwo ashobora gukemura ikibazo kuko niwe kibazo.”

Muri Mata mu 2022 ubwo Boris Johnson yari Minisitiri w’Intebe nibwo u Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano agena ko abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda.

Ni amasezerano yari yitezweho gufasha u Bwongereza guhangana n’ikibazo cy’abimukira, gusa ubwo Keir Starmer yageraga ku butegetsi yahise ayatesha agaciro.

Boris Johnson ati “Muribuka uko akigera ku butegetsi yavuze ashize amanga ko yatesheje agaciro gahunda y’u Rwanda yari igamije gukumira abacuruza abantu, uyu munsi umusaruro wabaye uwuhe? Mu mwaka ushize abantu 41.472 binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ni umubare usatira cyane uwaciye agahigo. Dukomeje kwishyura za miliyari zo kubacumbikira mu mahoteli, kandi buri cyumweru haba hari icyaha cyakozwe n’umwimukira utemewe n’amategeko. Ibi byangiza cyane sosiyete yacu.”

Yakomeje avuga ko Starmer n’abari mu buyobozi bwe banga gukora igikwiriye kuko bashaka kwigaragaza nk’abantu beza bubaha uburenganzira bwa muntu.

Ati “Kuri Starmer, Lammy, Thornberry n’abandi benshi ni ishema ry’igihugu kuba imikorere y’ubutabera bwacu yaratubujije kohereza aba bimukira batemewe n’amategeko aho bakomotse. Batekereza ko ari ibintu byiza kuba inkiko zarakomeje iyubahirizwa ry’iyi gahunda n’u Rwanda, mu gihe cyanjye muri Guverinoma.”

“Uku ntabwo ariko abantu benshi babona ibintu. Batekereza ko Ishyaka ry’Abakozi rirababaje, aho guhagarara ku ishema ry’u Bwongereza, abantu bababona nka Guverinoma ifite intego zo gushyira inyungu z’u Bwongereza inyuma y’ibindi byose, kandi ababibona gutyo bari mu kuri.”

Boris Johnson avuze ibi nyuma y’iminsi mike Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Bwongereza, itangaje ko abimukira batemewe n’amategeko binjiye muri icyo gihugu bifashishije ubwato buto mu 2025 ari 41.472.

Ni umubare uri hejuru kuko ari ku nshuro ya kabiri hinjiye abantu benshi mu Bwongereza guhera mu 2018.

Ibi byaherukaga mu 2022 aho hinjiye abantu 45.774 bakoresheje ubwato buto bunyura mu nzira izwi nka English Channel, ihuza u Bufaransa n’u Bwongereza.

Izamuka ry’umubare w’abimukira mu Bwongereza rikomeje gushyira igitutu kuri Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer n’ishyaka rya ry’Abakozi ‘Labour Party’ ryitambitse umugambi w’icyo gihugu wo kohereza abimukira mu Rwanda, ibyari byitezweho guca intege abinjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Boris Johnson yababajwe n’amasezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda mu 2022 ku bijyanye n’abimukira ariko birangira adashyizwe mu bikorwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa