skol

Botswana yahakanye gucumbikira ikigo cya gisirikare cya Amerika

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026

Guverinoma ya Botswana yatangaje ko nta kigo cy’ingabo za Amerika kiri muri Thebephatshwa ahubwo ikigo gihari ari icy’ingabo z’igihugu zirwanira mu kirere.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo za Botswana rivuga ko Botswana nta kigo cy’ingabo za Amerika ifite.

Riti “Ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Thebephatshwa gikoreshwa kandi kikagenzurwa na Guverinoma ya Botswana binyuze mu Ngabo za Botswana [DBF]. Iki kigo gikora mu nyungu za Botswana mu guhangana n’ibibazo bitunguranye, gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere n’ibikorwa by’ubutabazi no gufasha ingabo zacu guhora ziteguye.”

Hari hashize iminsi ibitangazamakuru mpuzamahanga bigaragaza ko ikigo cya gisirikare cya Thebephatshwa ari icy’ingabo za Amerika.

Guverinoma ya Botswana ivuga ko ingingo zirimo umutekano w’igihugu abantu bakwiye kuzivugaho bashingiye ku makuru n’ibimenyetso, birinda gushingira ku bihuha.

Iti “Ibinyoma by’umwihariko iyo byambukiranyije imipaka bishobora guteza amakimbirane atari ngombwa mu baturage cyangwa mu bihugu bituranyi.”

Mu myaka itatu ishize ingabo za Amerika n’iza Botswana zafatanyije mu myitozo yari igamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare no guhora ingabo ziteguye guhangana n’ibibazo byavuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa