skol
fortebet

Biravugwa ko Kakwenza Rukirabashaija umwe mu barwanya P. Museveni yahungiye mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 09, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwanditsi w’ibitabo wo mu gihugu cya Uganda witwa Kakwenza Rukirabashaija usanzwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Kaguta Museveni ndetse n’umuhungu we Gen. Muhoozi Kainerugaba yahunze nyuma yo gukorerwa iyicarubozo n’inzego z’Umutekano z’iki gihugu.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru Nile Post kivuga ko uyu mwanditsi yahunze ubu akaba ari mu Rwanda aho aya makuru bayahamirijwe n’umwunganizi we mu mategeko, Me Eron Kiiza.

Ati" Aho Kakwenza azerekeza ntiharamenyekana gusa ubu ari mu Rwanda. akaba yitegura kuba yakwerekeza ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ubudage"

Umwanditsi Kakwenza utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kampala.

Uyu mwanditsi usanzwe anenga ubutegetsi bwo muri kiriya gihugu, amakuru yo guhunga kwe yaje nyuma y’amagambo yashyize ku rukuta rwe rwa twitter mu kwezi gushize aho yasabaga Perezida Museveni n’Umuhungu we Muhoozi, kumuha uburenganzira bwo gufata icyangombwa cy’inzira (Passport) akajya kwivuriza mu mahanga ibikomere yatewe n’iyicarubozo yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Mu kiganiro ku murongo wa telefone, umwunganizi wa Kakwenza mu by’amategeko yatangarije iki kinyamakuru ko uwo yunganira yabonye iby’inzira zisanzwe byanze agahitamo gukiza amagara ye agaca iy’ubutaka agahingungira mu Rwanda hanyuma akazashaka uko akomereza i Burayi.

Kakwenza bivugwa ko azerekeza i Burayi mu buhungiro

Ku gicamunsi cyo kuwa mbere, umuganga wavuraga Kakwenza, yatangaje ko nta mpamvu n’imwe ikomeye ishobora gutuma uyu Kakwenza yajya kwivuriza mu mahanga kuko ngo ibigendanye n’uburibwe yari afite bishobora kwitabwaho ari muri Uganda kandi agakira neza.

Aha uyu mwunganizi we niho yagiriye impungenge ndetse batangira gushaka inzira zishoboka zose ngo ave mu gihugu hato ngo "Batazanamuroga".

Kakwenza yereka Bobi Wine inkovu zo gukorerwa iyicarubozo.

Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto ya Kakwenza Rukirabashaija yuzuye inkovu umubiri wose aho bamwe batangiye kubona ko ubuzima bwe butitaweho mu maguru mashya ashobora no kuba yapma.

Ni uko mu mugongo ha Kakwenza habaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa