skol

Brian Kagame mu ba Ofisiye bashya bagiye kwinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 03, Oct 2025

featured-image

Bucura bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Brian Kagame ari mu ba Ofisiye bashya barenga 1,000 bagiye kwinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda ribarizwa i Gako mu Karere ka Bugesera hagiye kubera umuhango wo kwinjiza aba Ofisiye bashya mu Ngabo z’u Rwanda nyuma y’igihe bahabwa imyitozo n’amasomo bya Gisirikare azabafasha kunoza inshingano zabo zo kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu.

Brian Kagame ni umwe mu ba Ofisiye 42 bigiye hanze amasomo ya Gisirikare bagiye kurahirira kwinjira muri RDF hamwe n’abandi 987 bigiye mu ishuri rya Gako. Aba bose barahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Ababyeyi b’aba Ofisiye bagiye kwinjizwa muri RDF ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa