Brig Gen Gahungu akurikiranyweho gutuka Perezida Ndayishimiye
Yanditswe: Monday 25, Aug 2025
Urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR) rukurikiranye kuri Brig Gen Gahungu Bertin ibyaha birimo gutuka Umukuru w’Igihugu, Perezida Evariste Ndayishimiye.
Brig Gen Gahungu yatawe muri yombi tariki ya 21 Kanama 2025, nyuma y’amezi atatu akuwe mu nshingano y’umutekano muri Ambasade y’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, i New York, kuva mu 2021.
Hari amakuru yavugaga ko ubwo Brig Gen Gahungu yahamagarwaga i Bujumbura, yabanje kubyanga bitewe n’ubukene yari afite bwaturutse ku birarane by’umushahara w’Amadolari 7000 atahawe na Leta y’u Burundi.
Bivugwa ko amadeni yari afite i New York arimo n’amafaranga yagombaga kwishyurira abana be biga mu mashuri yaho, yatumye atekereza guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa Canada, ariko ntibyamukundira.
Ubwo Brig. Gen Gahungu yafatirwaga i Bujumbura, impamvu yabiteye ntiyahise imenyekana. Gusa nyuma y’uko urugo rwe rusatswe ku wa 23 Kanama 2025, byamenyekanye ko akekwaho gukoresha konti zitandukanye z’imbuga nkoranyambaga, agatuka Perezida Ndayishimiye.
Amagambo akekwaho gukoresha ku mbuga nkoranyambaga, arimo ko u Burundi butagira ubutabera kandi ko bumeze nk’imodoka iri mu muhanda idafite umushoferi.
Byamenyekanye ko ubwo Brig Gen Gahungu yageraga i Bujumbura muri Gicurasi 2025, atahise asubira mu kazi muri Polisi y’igihugu kandi itegeko ryaramusabaga kutarenza iminsi itatu ataragasubiramo. We ngo yafashe icyemezo cyo kongera abamurindira umutekano.
Mu gihe Brig Gen Gahungu yafatwaga, na bwo ngo yabanje guhangana, agaragaza ko atakabaye afatwa n’abapolisi bayobowe na Colonel, kandi we ari ‘Général’.
Igikorwa cyo gusaka urugo rwa Brig Gen Gahungu nticyagenze neza ku bakozi ba SNR kuko batabonye mudasobwa ye, ari yo batekerezaga ko babonamo konti yakoreshaga mu gutuka Umukuru w’Igihugu.
Brig Gen Gahungu afungiye muri kasho ya SNR i Bujumbura. Abapolisi bamurindaga na bo bafungiwe mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *