Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col Charles Sumanyi, yatangaje ko Brig. Gen Gakwerere Ezechiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR akiri mu maboko y’inzego z’umutekano, kandi ko hari gahunda yo kumushyikiriza ubutabera kugira ngo aburanishwe.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko cyahuje abo mu nzego z’ubutabera kuri uyu wa 9 Gashyantare 2026, Col Sumanyi yasobanuye ko gahunda yo gushyikiriza Brig Gen Gakwerere ubutabera iteganyijwe mu minsi itari myinshi cyane.
Yagize ati “Yari umuyobozi mukuru muri FDLR, afite amakuru menshi rero ajyanye n’ibyo yakoraga n’ibyo FDLR ikora, n’ubu ngubu ikomeza gukora. Inzego z’umutekano rero hari ibyo zikimubaza, mu minsi itari mike, itari na myinshi cyane, azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare kandi imanza zacu murabizi ko zibera mu ruhame, nibiba ngombwa ababikeneye bazabikurikira.”
Brig Gen Gakwerere wari nimero ya gatatu mu buyobozi bukuru bwa FDLR yafatiwe mu Mujyi wa Goma muri Mutarama 2025, abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamushyikiriza u Rwanda tariki ya 1 Werurwe uwo mwaka.
Ubwo Brig Gen Gakwerere yashyikirizwaga u Rwanda, yabwiye itangazamakuru yavuze ko yavukiye mu yahoze ari Kigali Ngali, ubu akaba ari muri Kanyinya i Shyorongi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.
Bivugwa ko Bri Gen. Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Butare.
Brig Gen. Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.
Brig Gen Gakwerere Ezechiel yohererejwe u Rwanda muri Werurwe 2025
Col Sumanyi yasobanuye ko urubanza rwa Gakwerere ruzabera mu ruhame


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *