Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga yagize Brig Gen Godfrey Gasana, Umupilote wihariye wa Perezida, imirimo azajya afatanya no kuba Umujyanama wa Minisitiri w’Ingabo mu bijyanye n’imikorere y’umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Ni inshingano zatanzwe mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama rishyira ku wa 25 Mutarama, aho undi wahawe inshingano ari Col Dan Gatsinzi wagizwe Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu kirere ushinzwe ibikorwa.
Brig Gen Godfrey Gasana wagizwe Umupilote wa Perezida, asanzwe n’ubundi atwara indege. Inshingano yahawe ntizari zisanzwe, ndetse mu gihe cya vuba ni ubwa mbere hatangajwe Umupilote wa Perezida.
Mu 2023, Brig Gen Gasana wari ufite ipeti rya Colonel, nibwo yazamuwe mu ntera ahabwa irya Brigadier General. Icyo gihe yari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere.
Ni mu gihe Gatsinzi we yahawe ipeti rya Colonel muri Nzeri 2024 avuye ku rya Lieutenant Colonel.
Mu 2025, Colonel Dan Gatsinzi ni we wabaye umunyeshuri wahize abandi mu basirikare bari barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama.
Mu 2021, Col Gatsinzi yari Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Mutwe w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *