skol

Bruce Melodie yaturushije ku mukino ariko ntabwo aturusha Shampiyona- Angeli Mutabaruka, umufana wa The Ben

Yanditswe: Friday 16, Jan 2026

featured-image

Angeli Mutabaruka, umunyamakuru wa Radio/TV1 uzwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse akaba n’umufana ukomeye wa The Ben, yagarutse ku byavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bafana b’umuziki nyuma y’igitaramo “The Nu-Year Groove” cya The Ben cyabereye muri BK Arena ku itariki ya 1 Mutarama 2026, cyari cyatumiwemo Bruce Melodie.

Mutabaruka yavuze ko n’ubwo Bruce Melodie yitwaye neza muri icyo gitaramo, bitavuze ko arusha The Ben mu rugendo rurerure rw’umuziki.

Aya magambo yayatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’urwenya n’imyidagaduro “Gen-Z Comedy” cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village i Camp Kigali.

Muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo cyane cyane urubyiruko, Angeli Mutabaruka yari yatumiwe mu gace kazwi nka “Meet Me Tonight”, aho yagiranye ikiganiro n’urubyiruko, aruganiriza ku myidagaduro, itangazamakuru ndetse n’ubuzima busanzwe.

Agaruka ku gitaramo cya The Ben, Mutabaruka yavuze ko yari yacyitabiriye ariko ko atahatinze. Ati: “Nari mpari ariko mbonye muri kudusakuriza ndataha.”

Yagaragaje ko yari yaje agambiriye gushyigikira The Ben, nk’uko bisanzwe ku muntu umaze igihe amufana.

Mu mvugo irimo urwenya n’amarangamutima, Angeli yagize ati: “Kuko n’ubundi, ubuse Papa wawe ashaje wamwanga?” agaragaza urukundo n’ubudahemuka afitiye The Ben, n’ubwo yemera ko ku rubyiniro rwa BK Arena hari aho Bruce Melodie yamurushije.

Yakomeje avuga ko abafana ba The Ben, nubwo bamushyigikiye, bemera ko Bruce Melodie yagaragaje imbaraga nyinshi muri icyo gitaramo. Ati: “Nk’abantu ba The Ben twemera ko yaturushije hariya ku mukino, ariko ntabwo aturusha Shampiyona.”

Iyi mvugo yagereranyije umuziki n’umupira w’amaguru, agaragaza ko gutsinda umukino umwe bitandukanye no kwegukana shampiyona yose.

Angeli Mutabaruka yanongeye kugaragaza ko n’ubwo ari umufana wa The Ben, atarebera ibintu mu ndorerwamo y’amarangamutima gusa. Yavuze ko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ari we afata nka nimero ya mbere mu Rwanda muri iki gihe.

Ibi bitekerezo bya Angeli Mutabaruka byakiriwe mu byishimo n’urwenya mu bitabiriye igitaramo cya “Gen-Z Comedy”, aho benshi babifashe nk’uburyo bwo kugaragaza ko mu muziki nyarwanda hari impano zitandukanye, buri muhanzi agira aho aherereye n’aho agaragaza imbaraga ze.

Byongeye kugaragaza uko impaka ku bahanzi bakomeye bakunzwe mu Rwanda zikomeje gufata indi ntera, cyane cyane mu rubyiruko no ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana bagaragaza uko babona urugendo rw’abahanzi, bagaharanira abo bakunda ariko bakanemera aho abandi babarusha.

Angeli Mutabaruka yitabiriye igitaramo cya The Ben i BK Arena ariko avuga ko Bruce Melodie yabarushije ku rubyiniro, nubwo The Ben akiri ku isonga mu muziki w’u Rwanda

Mu gace ka Meet Me Tonight muri Gen-Z Comedy, Angeli yaganirije urubyiruko ku myidagaduro, ashimangira ko gutsinda mu gitaramo kimwe bitavuze gutsinda shampiyona yose

Nubwo afana The Ben, Angeli Mutabaruka yemera ko Bruce Melodie yagaragaje imbaraga ku rubyiniro, ariko akagaragaza ko Israel Mbonyi ari nimero ya mbere mu muziki

Ibyavuzwe na Angeli muri Gen-Z Comedy byerekanye uko abafana bashobora gushyigikira The Ben, bagaha agaciro ibikorwa by’abandi bahanzi kandi bagakomeza kwishimira impano zinyuranye mu muziki nyarwanda

Igitaramo cya The Nu-Year Groove cyabereye muri BK Arena cyatumye abafana baganira ku rukundo bafitiye The Ben, ibikorwa bya Bruce Melodie ndetse n’urugendo rw’abahanzi nk’icyitegererezo ku rubyiruko

Bwari ubwa mbere, Bruce Melodie aririmbye kandi ahuriye ku rubyiniro na The Ben mu gitaramo cyasize amateka

Mutabaruka asanzwe ari umunyamakuru wa Radio/Tv1, ndetse mu bihe bitandukanye yakunze kumvikanisha ko ari umufana wa The Ben

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa