Bugesera: Minisitiri Dr Utumatwishima yeretse urubyiruko imbarutso y’iterambere
Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr Minisitiri Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabwiye urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ko gutera imbere bituruka ku myitwarire myiza.
Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki 04 Kamena 2025, mu gikorwa cyiswe ‘Bugesera Turashima’ cyahujwe no gusura ibikorwa urubyiruko rwagezeho birimo imishinga ibyara inyungu rwahanze mu buhinzi, ubwubatsi, serivisi, ikoranabuhanga no gufasha abatishoboye.
Minisitiri Utumatwishima yanasuye ibikorwa byagezweho mu mirenge itandukanye mu Karere ka Bugesera, birimo ikibuga mpuzamahanga cya Kigali kiri i Bugesera, ahakora urubyiruko rungana na 60% by’abahafite imirimo. Yasabye urubyiruko gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora rukiteza imbere.
Yagize ati: “Birasaba ko dukomeza imyitwarire myiza, dukomeza ibikorwa twiteza imbere twebwe bityo tugateza imbere igihugu kandi ntibibe uyu munsi gusa bikaba ibikorwa birambye.
Ni bwo azabona (Umukuru w’Igihugu) ko gushimira twakoze ari ibiramba atari iby’umunsi umwe ahubwo ari iby’igihe kirekire.”
Akomeza agira ati: “Gushima ku munwa gusa burya ntabwo bikunda kugira agaciro cyane, ariko iyo ushima nawe hari icyo wakoze bituma uwo ubwira akumva.
Urubyiruko rero kuba mwaratekereje kwisuganya mugashyira hamwe imbaraga mukavuga ngo dufite ababyeyi badafite aho baba bakeneye inzu yo kubamo, mukishyira hamwe mu byo mwabashije kunguka mugafatanya n’abafatanyabikorwa bose mukubakira aba babyeyi, ni igikorwa cyo kubashimira.”
Koperative Abizerwa, igizwe n’urubyiruko rwavuye Iwawa rutwara abagenzi ku magare mu Mujyi wa Nyamata, bamuhaye ubuhamya bw’uko bigishijijwe bagahinduka mu ngeso no mu myumvire, ubu bakaba bamaze kwizigama asaga 1 000 000 Frw.
Pascal Mbonimpaye, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Karere ka Bugesera, yatumye Minisitiri Dr Utumatwishima kuzababwirira Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera rumushyigikiye.
Ati: “Mu izina ry’urubyiruko rw’Akarere ka Bugesera mpagarariye, nagira ngo mbasabe muzatubwirire Perezida wa Repubulika ko urubyiruko rwa Bugesera, tumushyigikiye, tumuri inyuma by’umwihariko kandi ni n’umuturanyi wacu twiteguye gufatanya na we muri gahunda zose zo guteza imbere urubyiruko ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.”
Mbonimpaye yavuze ko bafatanyije n’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bako, bubakiye imiryango itishoboye, uyu mwaka rukaba rwarashoboye kubakira abatishoboye inzu Enye n’ubwiherero busaga 280, bifite agaciro ka miliyoni 40 Frw habariwemo n’ak’ibikoresho byo muri izo nzu.
Nyirarugendo Beatrice wubakiwe inzu n’urubyiruko rwa Bugesera, yashimye ko akuwe mu ikode. Ati: “Twari turi mu bukode butatworoheye, turashimira cyane urubyiruko rwatekereje kudukorera ikintu nk’iki ngiki, ni ikintu gikomeye cyane.”
Uwineza Chantal na Rwigema Eric, bakora imirimo yo kubaka ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri i Bugesera, bavuze ko imirimo bakora yabateje imbere mu kunguka ubumenyi no kubona amafaranga. Bashimira Leta yazanye uyu mushinga utanga akazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *