skol

Bujumbura: Abakozi 3 muri perezidansi batawe muri yombi n’ubutasi

Yanditswe: Friday 10, Jan 2025

featured-image

Jean Baptiste Baribonekeza, wahoze ari perezida wa komisiyo yigenga ishinzwe uburenganzira bwa muntu, CNIDH, Cyrille Sibomana, na Arcade Harerimana bakoraga mu biro bya perezida w’u Burundi, barashinjwa kuba “bararekuye imfungwa zafunzwe zizira gufata ku ngufu n’ubwicanyi mu rwego rw’imbabazi za perezida mu gihe izi mbabazi zitarebaga abakoze ibyaha nk’ibyo, Nk’uko iteka rya perezida ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane ushize rivuga. Kuri uwo munsi kandi, birukanwe ku mirimo yabo.

Jean Baptiste Baribonekeza yari kugeza kuri uyu wa Kane, itariki 9 Mutarama 2025, umuyobozi w’ibiro bishinzwe ibibazo by’amategeko n’imiyoborere mu biro bya Perezida Evariste Ndayishimiye, mu gihe Cyrille Sibomana, umuntu wa hafi w’umudamu wa mbere, Angeline Ndayishimiye, yari umuyobozi w’ishami rishinzwe gukurikirana amategeko n’itegurwa ry’inyandiko z’amategeko, naho Arcade Harerimana yari umujyanama mu by’amategeko ushinzwe gukurikirana imanza za Leta. Serivisi zombi zitanga raporo ku mukuru w’ishami rishinzwe amategeko n’imiyoborere.

Mu iteka rya perezida ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, havugwa ko abayobozi batatu muri Perezidansi y’u Burundi birukanwe kubera “impamvu z’ubuhemu”, kubera ko barekuye “abagizi ba nabi batari ku rutonde rw’abagomba guhabwa imbabazi za Perezida.”

Iri teka risobanura ko byahindanyije isura y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.

Kuri ubu aba bayobozi bafungiwe muri kasho y’ubutasi i Bujumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa