skol
fortebet

Bulgarie yemereye Putin kunyura mu kirere cyayo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 21, Oct 2025

Bulgarie yemereye Putin kunyura mu kirere cyayo

Sponsored Ad

skol

Leta ya Bulgarie yatangaje ko yiteguye kwemerera Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kunyura mu kirere cyayo mu gihe azaba agiye mu nama izamuhuriza na Donald Trump mu mujyi wa Budapest muri Hongrie.

Impamvu nyamukuru y’iyi nama ni ukugira ngo aba bakuru b’ibihugu byombi bigire hamwe ibyakorwa kugira ngo intambara muri Ukraine igere ku musozo.

Ku wa 20 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bulgarie, Georg Georgiev, yavuze ko iki gihugu kitazananiza Putin kuko azaba agiye muri gahunda y’amahoro.

Yagize ati "Niba igihari ari ugukora inama kugira ngo amahoro agerweho, birumvikana ko ibisabwa byose kugira ngo ibe bigomba gukorwa."

Tariki ya 16 Ukwakira, Trump yavuganye na Putin ku murongo wa telefone, bemeranya ko bazahurira i Budapest mu byumweru bibiri.

Aba bakuru b’ibihugu baherukaga guhurira muri Leta ya Alaska tariki ya 15 Kanama. Icyo gihe na bwo baganiriye ku guhagarika intambara yo muri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa