Abagabo babiri bo mu Karere ka Burera mu mirenge ya Rwerere na Cyeru, bakubiswe n’inkuba barapfa.
Ibi byabaye ku Cyumweru Tariki ya 03 Gicurasi 2026.
Muri aba bagabo bishwe n’inkuba harimo ufite imyaka 39 wari utuye mu Mudugudu Sarambwe mu Kagari Gacundura mu Murenge wa Rwerere yakubiswe saa Munani n’Igice.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakubiswe n’inkuba ubwo yari munzi ari kumwe n’umugore we n’abana babo bane.
Ni mu gihe undi umugabo w’imyaka 56 wo mu Murenge wa Cyuve, we inkuba yamukubise avuye gushaka ubwatsi bw’inka.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yemeje iby’aya makuru aboneraho kwihanganishije abo mu miryango yabuze ababo, avuga ko ubukangurambaga bwo kwirinda inkuba babukomeje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *