Burera: Ubuhinzi bw’amasaka bwa kijyambere bwahinduye imibereho y’abaturage
Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026
Abahinzi bo mu Karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, bavuga ko ubuhinzi bw’amasaka bukorwa mu buryo bwa kijyambere bwabagiriye akamaro kanini, bubakura mu bukene, bubaha umusaruro mwinshi n’amafaranga abafasha kwiteza imbere.
Abo baturage bavuga ko mbere bahingaga amasaka mu kajagari, bayamisha mu murima, bigatuma umusaruro uba muke. Gusa nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi n’inzobere mu buhinzi, bahisemo guhinga amasaka mu buryo bwa kijyambere ku buso bunini, bituma babona umusaruro uhagije bawugurisha ku giciro cyiza.
Kuri ubu, ikilo cy’amasaka y’amakoma kigura amafaranga 800 mu gihe amamera agura amafaranga 1000 ku kilo.
Bamwe mu bahinzi bavuga ko mu ntangiriro bumvaga inama zo guhinga amasaka mu buryo bwa kijyambere zitashoboka, bitewe n’uko bari bamenyereye guhinga uko babyiboneye, aho bamishaga mu butaka. Ariko nyuma yo kugerageza, basanga ari amahirwe akomeye yabahinduriye ubuzima.
Uwingabire Claudine ni umwe mu bahinzi b’amasaka muri Cyanika yagize ati: “Mbere nahingaga amasaka mu kajagari, aho nakuraga imifuka ibiri gusa, ubu nyuma yo guhinga mu buryo bwa kijyambere, nsarura imifuka itandatu. Byampinduriye ubuzima, mbona ibyo kurya bihagije kandi nkabona n’amafaranga nikenuza.”
Nsengamihigo Joseph na we ni umuhinzi w’amasaka wo muri uyu Murenge avuga ko umusaruro wiyongereye cyane ku buryo umaze kugura inyana abikesha amafaranga yakuye mu buhinzi bw’amasaka.
Avuga ko ahinga amasaka kuri hegitari imwe n’igice, agasarura toni imwe, akayinika neza, akagurisha amamera ku giciro cyiza, bigatuma abona amafaranga yo kwishyura ishuri ry’abana be no gukomeza kwiteza imbere.
Yagize ati: “Igiciro cy’amasaka cyarazamutse, kubera ko kuri ubu hari bamwe banze kuyahinga. Iyo nasaruye toni imwe nkayinika neza, nkuramo amafaranga menshi, ku buryo maze kwigurira inka ifite agaciro k’ibihumbi 900 no kwishyurira abana ishuri. Ubu ndabona ubuhinzi nk’umwuga.”
Nizeyimbabazi Jean de Dieu, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi, umutungo kamere n’amashyamba mu Karere ka Burera, yemeza ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri. Avuga ko byaturutse ku biganiro byabaye hagati y’ubuyobozi n’abaturage, aho bemeranyije guhitamo agasozi kamwe kazajya gahingwaho igihingwa kimwe, mu gihe ahandi abaturage bemerewe guhinga ibyo bashaka.
Yagize ati: “Muri uyu mwaka abaturage baganiriye n’ubuyobozi ko bakwiye guhitamo site y’agasozi indatwa, ahasigaye bakihitiramo aho bahinga icyo bashatse. Bahisemo rero guhinga amasaka ku buso bunini kandi mu buryo bwa kijyambere. Ibi byakuyeho amakimbirane yavugwaga ko ubuyobozi bubabuza guhinga amasaka. Ntabwo ubuyobozi bubuza umuturage guhinga icyo ashaka, ahubwo bumwigisha kubikora kinyamwuga.”
Abahinzi bo muri Cyanika bavuga ko ubuhinzi bw’amasaka bukorwa mu buryo bwa kijyambere ari urugero rwiza rw’uko ubuhinzi bushobora kuba igisubizo ku guteza imbere imibereho y’abaturage, bityo bagasaba bagenzi babo gukomeza kumva inama z’inzobere no gukorera hamwe mu matsinda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *