skol

Burera: Umugabo yafatanywe ibiro 20 by’urumogi

Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025

featured-image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera, yafashe umugabo wari witwikiriye ijiro akambutsa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi, arukuye mu Gihugu cy’abaturanyi.

Yafashwe mu rukerere rwo kuri uyu wa kabiri tariki 04 Ukwakira 2025, ahagana saa 03h00, afatirwa mu Mudugudu wa Vumage, Akagari ka Murwa, aho yari amaze kurwambutsa agiye mu bikorwa byo kurukwirakwiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko Polisi k’ubufatanye n’izindi nzego bashyize imbaraga mu guhangana n’ibiyobyabwenge byambutswa imipaka byiganjemo urumogi na kanyaga.

Yagize ati: “Polisi ikoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge byaba ibituruka hanze y’Igihugu ndetse n’imbere niyo mpamvu tugira inama ababyishoramo kubireka kuko nibatabireka bazabizira.”

Akomeza agira ati: “Bitewe n’ingaruka tubona z’ibiyobyabwenge, buri wese akwiye kubyirinda no kubirwanya. Ntidukwiye kubona umuntu ukoresha ibiyobyabwenge kandi biyobya ubwenge bw’uwabikoresheje.”

Yongeraho ko “Ababikoresha baramutse babyanze, bakabigendera kure, barushaho kugira ubuzima bwiza kandi na bamwe bashaka kubicuruza babura abakiriya (isoko) bityo bikaba intandaro yo guhomba, bakabireka.”

Polisi ishimangira ko kurwanya ibiyobyabwenge atari iby’urwego rumwe ahubwo bisaba imbaraga za buri wese, ubikoresha akabireka ndetse n’ubufiteho amakuru akayatanga kugira ngo ababigiramo uruhare bafatwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa