skol

Buri Munyarwanda muri batanu bafungiwe muri Niger ahabwa arenga miliyoni 14 Frw ku mwaka

Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025

featured-image

Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) ruha buri Munyarwanda muri batanu bafungiwe by’agateganyo muri Niger ibihumbi 10 by’Amadolari (miliyoni 14,5 Frw) yo kumutunga buri mwaka.

Aba ni Major Nzuwonemeye François-Xavier, Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri ushinzwe umurimo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Col. Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Capt Sagahutu Innocent.

Abandi batatu: Zigiranyirazo Protais wari muramu wa Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda, Lt Col Muvunyi Tharcisse na Lt Col Nsengiyumva Anatole bapfiriye i Niamey mu bihe bitandukanye, bazize uburwayi.

Aba Banyarwanda bahoze bafungiwe muri gereza y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha, boherejwe muri Niger mu mpera za 2021 nyuma yo kurangiza igihano no kugirwa abere kuri bamwe, ku byaha bya jenoside.

Hashingiwe ku biteganywa mu masezerano yo kubimura IRMCT yagiranye na Leta ya Niger, uru rwego ruha buri Munyarwanda ibihumbi 10 by’Amadolari byo kumutunga buri mwaka, runabishyurira ubukode mu nzu bacumbitsemo i Niamey.

Byari byarateganyijwe ko impande zombi zizasuzuma uburyo aba Banyarwanda babayeho, byagaragara ko bashobora kwishakira imibereho i Niamey, bagahabwa ubwo bwisanzure, ariko tariki ya 23 Ukuboza 2021 Leta ya Niger yafatiriye ibyangombwa byabo, ibafungira mu nzu bakodesherezwa.

Leta ya Niger yari yarafashe umwanzuro wo kubirukana i Niamey ariko nyuma y’ibiganiro yagiranye na IRMCT, yabaye ibaretse, gusa ikomeza kubacungira mu nzu bacumbitsemo. Ubu bemeza ko bafunzwe byoroheje.

U Rwanda rwemeye kwakira aba Banyarwanda, runizeza IRMCT ko ruzubahiriza uburenganzira bwabo, ariko bo barabyanze, bagaragaza ko bifuza kuba mu kindi gihugu. Mu gihe batarabona igihugu kibakira, uru rwego rw’Umuryango w’Abibumbye ruracyishyura ikiguzi cy’ibyo bakenera.

Umwe mu banyamategeko b’aba Banyarwanda, Peter Robinson, tariki ya 15 Nzeri 2025 yagaragaje ko bitewe n’uko Leta ya Niger ikomeje kubafungira mu nzu bacumbikiwemo, batabona uburyo bakwidegembya kugira ngo bajye kwishakira imibereho, bityo ko bakwiye gukomeza guhabwa amafaranga abatunga.

Me Robinson yagize ati "Major Nzuwonemeye n’ubu ntabasha kwifasha nk’uko byateganyijwe mu masezerano abimukira. Adahawe andi mafaranga yo kumutunga, ntanishyurirwe ubukode, ntazashobora kubaho undi mwaka muri Niger.”

Nyuma y’imyaka itatu buri wese ahabwa ibihumbi 10 by’Amadolari, kuri iyi nshuro barasaba andi mafaranga azabatunga mu mwaka wa 2026, ariko noneho akagera ku bihumbi 12,4 by’Amadolari “kuko ikiguzi cy’imibereho muri Niamey cyazamutseho 24% kuva muri Mutarama 2022.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa