skol
fortebet

Burkina Faso irimo kwigira ku mikorere y’Igipolisi cy’u Rwanda

Yanditswe: Friday 09, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yakiriye kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 7 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu gihugu cya Burkina Faso .

Sponsored Ad

Ni mu ruzinduko rw’akazi izi ntumwa zikorera muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Kwegereza abaturage Ubuyobozi n’Umutekano zigirira mu Rwanda, ruzamara icyumweru, ziyobowe na François Ouédraogo ukuriye Umushinga ukorera muri iyo Minisiteri washyiriweho kugenzura no kurwanya ibiteza Umutekano mucye.

Ibiganiro bagiranye byagarutse ku ngamba na gahunda zitadukanye zo guteza imbere amahugurwa, kongerera ubushobozi abakozi n’ibikoresho byifashishwa mu kazi gakorwa na Polisi ko gucunga umutekano n’ituze rusange, imikoranire n’izindi nzego n’abaturage n’uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

DIGP Ujeneza yashimiye izi ntumwa kuba zarahisemo gusura u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, avuga ko uru ruzinduko ari intambwe nziza yo gufasha impande zombi kungurana ubunararibonye mu rwego rwo kurushaho kunoza imitangire ya serivisi igendanye n’igihe.

Bwana Ouédraogo mu ijambo rye, yavuze ko mu minsi bamaze basura u Rwanda bishimiye cyane uburyo rwabashije kwiyubaka mu gihe gito cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu gucungira abaturage umutekano n’uburyo ifatanya n’izindi nzego n’abaturage, agaragaza ko hari byinshi bungukiye mu ruzinduko byatanga umusaruro mwiza biramutse bishyizwe mu bikorwa mu gihugu cyabo cya Burkina Faso.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa