Burkina Faso, Mali na Niger byatangaje ko byikuye mu bihugu byemera Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), birushinja kuba igikoresho cyifashishwa n’amahanga mu bukoloni bushya.
Mu itangazo ibi bihugu byashyize hanze, byavuze ko iki cyemezo kivuze ko nta mwanzuro cyangwa ububasha bwa ICC bizongera kwemera.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “ICC yagaragaje ko idafite ububasha bwo kuburanisha ibyaha by’intambara bigaragarira buri wese, ibyibasira ikiremwa muntu, ibya Jenoside ndetse n’ibyaha by’ubushotoranyi.”
Abayobozi b’ibi bihugu bashinje ICC kwibasira ibihugu bidafite imbaraga cyane cyane ibyo ku Mugabane wa Afurika.
ICC ni Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashinzwe mu 2002 kugira ngo rukurikirane ibyaha bya Jenoside, ibyibasira ikiremwa muntu n’ibyaha by’intambara n’ubushotoranyi.
Mu bihe bitandukanye abayobozi ba Afurika bagiye banenga imikorere y’uru rukiko bashinja kubibasira, nyamara rugakorera mu kwaha kw’Abanya-Burayi n’Abanyamerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *