skol
fortebet

Burkina Faso: Perezida Traore yababariye abasirikare bashatse guhirika ubutegetsi

Yanditswe: Tuesday 01, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traore, yatanze imbabazi ku basirikare 21 bahamijwe ibyaha byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Blaise Compaoré mu 2015

Sponsored Ad

Imbabazi Perezida Traore yatanze zamenyekanye binyuze mu iteka ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Mata 2025.

Compaore yagiye ku butegesti mu 1987 nyuma ya ‘coup d’état’ yasize yishe Thomas Sankara wari Perezida w’iki gihugu.

Itangazo Traore yashyize hanze ryo gutanga imbabazi kuri aba basirikare ryagiraga riti “Abantu bahamijwe ibyaha n’urukiko kubera ibikorwa bakoze ku wa 15 na 16 Nzeri 2015 bahawe imbabazi.”

AFP yatangaje ko ari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri iki gihugu, Gilbert Diendere, uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Djibril Bassole, n’abandi bari bafite amapeti ya jenerali babiri bakatiwe imyaka 20, abandi bakatirwa gufungwa imyaka 10.

Bamwe mu bababariwe harimo abohoze bayobora ingabo zishinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, bahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, ubwicanyi, ndetse n’ubugambanyi.

Abasirikare bababariwe bazahita basubizwa mu gisirikare cy’igihugu kugira ngo batange umusanzu mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba byazahaje Burkina Faso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa