Burkina Faso: Umudipolomate wa Amerika yakatiwe gufungwa burundu azira gusambanya abana
Yanditswe: Friday 27, Feb 2026
Umugabo wo muri Amerika yahamijwe ibyaha birimo gusambanya abana b’abakobwa babiri batagejeje ku myaka y’ubukure, akatirwa igifungo cya burundu.
Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko Fode Sitafa Mara, w’imyaka 41 yakatiwe nyuma y’urubanza rwamaze ibyumweru bibiri mu Ukwakira 2025.
Umucamanza yamuhamije ibyaha bine birimo gusambanya mu buryo bw’ubugome umwana, gutera ubwoba umwana, hamwe no gushaka gutoroka ubutabera.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha byakozwe mu 2022 na 2023 ubwo Fode Sitafa Mara yakoreraga i Ouagadougou muri Ambasade ya Amerika.
Dosiye ye igaragaza ko ibikorwa byo gusambanya aba bana byakorewe mu nyubako zakodesherejwe abadipolomate ba Amerika muri Burkina Faso.
Abana uyu mugabo yasambanyije bari bafite imyaka 13 na 15 bikavugwa ko bombi bakomoka mu miryango ikennye.
BBC yanditse ko iperereza ryakozwe n’inzego za Amerika zifatanyije n’ubuyobozi bwa Burkina Faso.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *