Burundi:65% by’imfungwa zahawe imbabazi na Perezida Ndayishimiye ziracyari mu buroko mu buryo budasobanutse
Yanditswe: Friday 29, Nov 2024

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Aluchoto Burundi mu kiganiro yagiranye n’itangamakuru yatangaje ko mu mfungwa zahawe imbabazi na Perezida Evariste Ndayishimiye abagera kuri 35 % nibo bonyine bamaze kurekurwa mu gihe 65% bakiri mu buroko .
Muri icyo kiganiro cyabaye ku wa Gatatu, tariki 27 Gashyantare 2024, Ndayisaba Vienney uyobora Ishyirahamwe rirwanya ibikorwa by’iyicarurubozo Aluchoto Burundi,yagaragagaje ko abagororwa n’imfungwa 5.442 bari bahawe imbabazi na Perezida w’u Burundi ariko ibyumweru bibiri bikaba bishize abarekuwe bagera kuri 1956 bangana 35% by’abahawe imbabazi .
Aluchoto ivuga ko muri Mpimba abagororwa n’imfungwa bahawe imbabazi bageraga ku 2.800 ariko harekuwe 653 bonyine . Imfungwa 400 zo muri Ngozi harekuwe 287.muri Muyinga abahawe imbabazi barekuwe ni 123 ariko hagomba kurekurwa 340 . Muri Bubanza harekuwe 28 mu bantu 150 bari bahawe imbabazi na Perezida Ndabishimye. Muri Rumonge hahawe imbabazi 472 ariko harekurwa 382.
Bivugwa ko hari abakomeje gufungwa kubera impamvu zitasobanuwe kandi barahawe imbabazi na Perezida w’u Burundi.Kudafungwa byaturutse ku tumenyetso twashyizwe ku madosiye y’izo mfungwa. Amadosiyo y’izo mfungwa bayageragaho amazina yabo barimo gusoma urutonde rw’abagombaga gutaha bakayasimbuka ntibayasome bagasubizwa mu buroko .
Hari abandi basubibijwe mu buroko nyuma yo kubazwa aho bakomoka n’abahayobora bakananirwa no gutanga ibisubizo by’ibyo babajije .
Aluchoto Burundi ivuga ko hatumvikana ukuntu Umukuru w’Igihugu ababarira imfungwa ariko ntizirekurwe ndetse hakaba hari imfungwa zarekuwe abo bakoranye ibyaha bakanakatirwa ibihano bimwe ntibarekurwe nabo barahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Itangazo ryo kurekura imfungwa n’abagororwa kubera imbabazi za Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye ryashyizwe ahagarara tariki ya 14 Gashyantare 2024 . Icyo gihe muri Gereza ya Muramvya harekuwe abagera kuri 400.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *