skol
fortebet

Burundi: Abakandida hafi 3000 bahataniye imyanya 100 y’abadepite

Yanditswe: Thursday 05, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Kamena 2025, Abarundi bari mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abadepite aho intebe 100 zo mu Nteko Ishinga Amategeko zihataniwe n’abarenga 2900.

Sponsored Ad

Abakandida bahatanira kuba abadepite ni 2909 bashaka kwicara mu ntebe 100, barimo 2898 bahagarariye imitwe ya politiki n’abandi bigenga.

Umutwe w’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ubamo imyanya 123. Muri iyo, 100 iratorerwa, indi 23 igahabwa abahagarariye amahuriro atandukanye.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba n’umunyamuryango w’ishyaka CNDD-FDD yamaze gutorera kuri site ya Musama iherereye mu ntara ya Gitega, asaba abatsinda kuzarangwa n’imirimo myiza.

Ndayishimiye yagize ati “Abaza gutsinda tubifurije gukomeza gukora neza, ku neza y’abenegihugu.”

Umunyapolitiki Agathon Rwasa wayoboraga ishyaka CNL ryari muri abiri akomeye mu Burundi, yanenze aya matora mbere y’uko aba, ayagereranya n’ikinamico yateguwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Rwasa n’abamushyigikiye ntibitabiriye aya matora kuko igice cya CNL yasigaranye nticyemerewe guhatana. Yahinduye umuvuno, ashinga ihuriro ‘Urunani rwa Bose’ ariko na ryo ntiryemerewe guhatana.

Aya matora azakurikirwa n’aya Sena azaba muri Kanama 2025. Abakomeye barimo Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, n’Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, bari mu bazayahatanamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa