skol

Burundi: Abanyamakuru 3 bari baherekeje Komiseri wa EU batawe muri yombi

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize, i Bujumbura, abanyamakuru batatu, Umurundi n’abanyamahanga, bari baherekeje Hadja Lahbib, Komiseri w’u Burayi ushinzwe Uburinganire, kwitegura no Guhangana n’ibibazo, batawe muri yombi.

Abanyamakuru batatu bafunzwe ubwo bakurikiranaga uruzinduko rwa Komiseri w’u Burayi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi.

Bahise bajyanwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR), nk’uko amakuru amwe agera ku rubuga rwa SOS Medias Burundi abitangaza.

Uko batawe muri yombi n’impamvu zatumye bafungwa ntabwo byahise bimenyekana.

Ku wa Kabiri, itariki ya 17 Gashyantare, nibwo Hadja Lahbib yatangiye uruzinduko rwe mu karere ahereye i Kinshasa, mbere yo kujya mu Burundi ku wa Gatatu. Biteganijwe kandi ko akomereza uruzinduko rwe mu Rwanda.

Iri fatwa ry’abanyamakuru babigize umwuga rije mu gihe n’ubundi itangazamakuru rikomeje guhura n’imbogamizi zitandukanye mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa