skol
fortebet

Burundi barasaba abaturage kwitoza kugenda n’amaguru kubera ikibazo cya Lisansi gikomeje kwiyongera

Yanditswe: Monday 22, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi bakuru mu Burundi bagize icyo bavuga ku kibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Petero aho Perezida Evariste Ndayishimiye yemeje ko iki kibazo kizakemuka mu kwezi kumwe mu gihe Minisitiri w’Intebe avuga ko ntawuzi igihe kizakemukira ahubwo ko Abarundi batangira kwitoza kugendesha amaguru.

Sponsored Ad

Mu Burundi hakomeje kugaragara ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli ryatumye bamwe mu bakoresha ibinyabiziga babiparika mu gihe ababashije kubibona na bo bitaborohera kubera ibiciro byatumbagiye.

Perezida Evariste Ndayishimiye ubwo aheruka mu Ntara ya Ngozi, yavuze ko iki kibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi kizakemuka mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Gusa ibi bisa n’ibinyuranye n’ibiherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe mu Burundi, Alain Guillaume Bunyoni wavugiye imbere y’Abashingamategeko ko ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli kiri rusange ku Isi.

Bunyoni yagize ati “Ntawuzi igihe iki kibazo kizabonerwa umuti kuko ari ikibazo mpuzamahanga.”

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Alain Guillaume Bunyoni yaboneyeho gusaba Abarundi gutangira kwiga kugendesha amaguru kuko nta muntu uzi igihe iki kibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli kizarangirira.

Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, cyafashe intera mu ntangiro z’uyu mwaka ubwo hadukaga intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine n’ubu igikomeje.

Ku ruhande rw’u Rwanda, muri Kamena, ni ubwa mbere Lisansi yari igeze mu 1 500 Frw kuri Litiro aho ibiciro biheruka gutangazwa ubu igeze ku 1 600 Frw.

Guverinoma y’u Rwanda ubwo yasobanuraga impamvu y’itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, yavuze ko byatewe n’iriya ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine yatumye Ibihugu Ibihugu byinshi by’i Burayi biyoboka isoko risanzwe rikurwaho ibikomoka kuri Peteroli n’Ibihugu birimo u Rwanda.

Muri Kamena 2022, Dr Nsabimana agaruka ku kuba u Rwanda rwaragonganiye ku isoko n’Ibihugu by’i Burayi, yagize ati “Ubu byaje kuyikura mu Kigobe cy’Abarabu ari na ho ibihugu byacu byo mu karere harimo n’u Rwanda natwe dukura ibikomoka kuri Peteroli, ubwo ni ukuvuga ko Ibihugu byinshi byo mu Burayi ndetse n’ibindi twagonganiye kuri iryo soko, ibyo bigahita bituma ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bizamuka cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa