skol
fortebet

Burundi: Barembejwe n’icyorezo kibasira uruhu kikanafata imyanya y’ubuhumekero

Yanditswe: Sunday 21, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abatuye muri Komine ya Mugamba yo mu ntara ya Bururi mu gihugu cy’u Burundi, batewe n’indwara itaramenyekana ikomeje gukwirakwira hirya no hino.

Sponsored Ad

Iyi ndwara irangwa no kurwara uruhu no kugira umuriro ukabije ndetse ikanatuma abayanduye badahumeka neza. Abo ikomeje kwibasira harimo abana n’abagore.

Abatuye muri komini ya Mugamba, bavuga ko iyi ndwara imaze ibyumweru bibiri yaradutse. Uwayanduye agaragaza ibimenyetso nk’iby’umurwayi wa malariya kandi akagira ibisebe byinshi.

Umwe mu bayirwaye yagize ati: “Umuntu wayanduye aba afite umuriro nk’uwumurwayi wa malariya, afite ibisebe binini umubiri wose. Biragoye kandi guhumeka kuko urusobe rw’ubuhumekero ruba rusa n’urwifunze."

Ibizamini byo kwa muganga byakozwe ku gitera ubwo burwayi,kugeza ubu ntacyo buragaragaza.

Abantu benshi bamaze kwandura iyi ndwara baryamye mu bitaro bya Ijenda, Vyuya na Matana aho bakomeje kwitabwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa