skol
fortebet

Burundi: Batangiye gukusanya inkunga izakoreshwa mu matora ya 2020 ntibarindire amahanga, Perezida Nkurunziza yabimburiye abandi

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuryango wa Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Mbere tariki 6 Kanama washyikirije banki nkuru y’ u Burundi (BRB) akayabo k’ amadorari yo gushyigikira amatora ataha y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2020.
Perezida Nkurunziza yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko yatanze miliyoni 5 z’ amarundi ni ukuvuga ibihumbi bitatu by’ amadorali y’ Amerika.
Aya mafaranga yatanzwe kugira ngo Abarundi ubwabo bazishakemo ingengo y’ imari izakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u (...)

Sponsored Ad

Umuryango wa Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Mbere tariki 6 Kanama washyikirije banki nkuru y’ u Burundi (BRB) akayabo k’ amadorari yo gushyigikira amatora ataha y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe muri 2020.

Perezida Nkurunziza yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko yatanze miliyoni 5 z’ amarundi ni ukuvuga ibihumbi bitatu by’ amadorali y’ Amerika.

Aya mafaranga yatanzwe kugira ngo Abarundi ubwabo bazishakemo ingengo y’ imari izakoreshwa mu matora ya Perezida wa Repubulika y’ u Burundi ateganyijwe muri 2020.

Tariki ya Mbere Nyakanga uyu mwaka mu mbwirwaruhame Perezida Nkurunziza yagejeje ku Barundi bizihizaga isabukuru y’ imyaka 5 iki gihugu gihawe ubwigenge yasabye Abarundi kwikora ku mufuka bagatanga amafaranga azakoreshwa mu matora ataha y’ umukuru w’ igihugu.

Yavuze ko icyo gikorwa cyo kwishakamo ingengo y’ imari yo gukoresha mu matora kigamije guharanira ubudahangarwa bw’ u Burundi kikaba n’ ikimenyetso cyo gukunda igihugu.

Akoze ibi mu gihe itegeko nshinga ry’ u Burundi ritamwemerera kuzongera kwiyamamaza; Dore ko na manda ya 3 ayoboye yateje imvururu mu Burundi bamwe bavuga ko atayemerewe n’ amategeko.

Aya mafaranga Perezida Nkurunziza ayatanze nyuma y’ iminsi itatu gusa u Rwanda ruvuye mu matora ya Perezida wa Repubulika amatora u Rwanda rwishatsemo ingengo y’ imari ingana na 98%. Bivuze ko amafaranga angana na 2% ariyo yavuye mu mahanga.

Ibitekerezo

  • Nivyiza cane ko abimburiye abandi gutanga amafranga azokora mumatora ya 2020 ariko yatanze make cane nibura yari gutanga nka 50.000.000 frb kugira yereke akarorero keza ko ari nawe azotorwa, n’abadandaza bazotange ayababa nkayo kuri buri wese

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa