
Impuzamashyaka ‘Burundi Bwa Bose’ iri mu myiteguro y’amatora arimo ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe mu mezi abiri ari imbere, iravuga ko atazaba kubera ibura ry’igitoro riri muri kiriya gihugu.
Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iriya mpuzamashyaka, Kefa Nibizi, mu itangazo rigenewe abanyamakuru aheruka gusohora.
U Burundi bumaze imyaka irenga ibiri bwugarijwe n’ikibazo cy’ibikomoka kuri Peteroli; ndetse na Perezida Evariste Ndayishimiye yemeza ko iki kibazo kiri mu bikomeje kubera igihugu cye ingorabahizi.
Ndayishimiye ashinja Sosiyete ya SOPEBU yahawe isoko ryo gucuruza igitoro mu Burundi kuba ari yo igira uruhare mu ibura ryacyo, kuko ikigurisha mu buryo bwa magendu.
Iki gihugu kandi kimaze imyaka myinshi cyugarijwe cyane na ruswa; ikaba imwe mu mpamvu igishyira mu bikennye kurusha ibindi ku Isi.
Ndayishimiye ubwe aheruka gutangaza ko yatanze ruswa ya miliyoni 4 z’amarundi muri iriya Sosiyete ya SOPEBU kugira ngo abone litiro 10,000 za lisansi yakabaye yarahawe za sitasiyo ziyicuruza.
Nibizi na we yashimangiye ko bimwe mu bintu nyamukuru byateye ubukene mu gihugu cy’u Burundi ari ”ruswa no kunyereza umutungo wa leta.”
Yavuze ko “ruswa, kunyereza umutungo wa leta no kunanirwa gukorana n’abasanzwe bafasha igihugu…byamaze kumugaza abari mu butegetsi uyu munsi”.
Uyu yatanze urugero rw’uko umutungo w’u Burundi nk’amabuye y’agaciro yibwa, ababikora bakagura abashinzwe ubutabera ku buryo n’abafashwe akenshi birangira badahanwe.
Impuzamashyaka Burundi Bwa Bose yaboneyeho guhamagarira Abarundi bose gushyiraho “Inteko Ishinga Amategeko yigenga igizwe ahanini n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, izatuma habaho ibiganiro by’ukuri, n’abasanzwe ku butegetsi n’abifuza ko ibintu bihinduka, kugira ngo ubutunzi bw’igihugu busubire kugira itoto.”
Yunzemo ko ibi bizatuma hategurwa neza amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2027.
Komisiyo y’Igenga y’Amatora mu Burundi, icyakora yagaragaje ko idatekereza ko ikibazo cy’igitoro cyatuma amatora ataba, kuko kiri gushakirwa umuti n’inzego z’igihugu bireba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *