skol
fortebet

Burundi : Inkunga y’umugore wa Ndayishimiye yateje imyigaragambyo mu mpunzi z’Abanye-Congo

Yanditswe: Wednesday 07, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Impunzi z’Abanye-Congo ziri mu nkambi y’i Musenyi mu Ntara ya Rutana iherereye mu majyapfo ashyira uburasirazuba bw’u Burundi, zakoze imyigaragambyo yo kwamagana abakomeje kunyereza inkunga y’ibiribwa bahawe n’umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye, Angeline Ndayubaha.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize ni bwo izi mpunzi zigabye mu mihanda igana kuri iyi nkambi ndetse zishyiraho na bariyeri. Ni nyuma yo kuvuga ko zabonye amakamyo abiri atwara imifuka y’akawunga n’isukari n’ibindi biribwa, zari zigenewe.

Izi mpunzi zavuze ko iyi nkunga yanyerejwe ari iyo zahawe ubwo Angeline Ndayubaha na mugenzi we wa RDC, Denise Tshisekedi bazisuraga.

Argot uri muri izi mpunzi yavuze ko “tubaho mu bukene. Ndetse igihe inkunga ishyize ikaza, tuyibona itwawe n’amakamyo tutazi impamvu. Birababaje.”

Iyi myigaragambyo yahoshejwe n’inzego z’umutekano, ndetse ubuyobozi bw’ibanze butegeka ko nta kamyo izongera gusohoka muri iyi nkambi ihetse ibiribwa hatagaragajwe uwatanze ubwo burenganzira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa