skol
fortebet

Burundi: Perezida Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba

Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiye kwifatanya n’Abakiristu Gatolika b’i Burundi mu nzira y’umusaraba no kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu, by’umwihariko na we aheka umusaraba.

Sponsored Ad

Ku wa 18 Mata 2025, Abakiristu Gatolika bizihije uwa Gatanu Mutagatifu, bazirikana ububabare bwa Yezu umucunguzi wabo, ndetse bakanaramya umusaraba yabambweho kugira ngo abacungure.

Ni imihango yakozwe ku Isi hose. By’umwihariko mu Burundi, Perezida Ndayishimiye wari waherekejwe n’umuryango we, yafashe umwanya wo guheka umusaraba ayobora abandi bajya kuwuramya.

Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Perezida Ndayishimiye “yitabiriye inzira y’umusaraba akifatanya na Yezu wababaye.”

Gusa iki gikorwa cyatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga bamunenga bavuka ko yagombaga kuba ari “gukemura ibibazo byabarundi byibura ngo abashakire nibitoro none yibereye muguterura imisaraba yibiti bya gereveriya.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa