Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko kwisanga imbere y’ubutabera kwa Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, bifitanye isano no kuba yaramaze igihe kinini yitwara nk’uri hejuru y’amategeko.
Bunyoni yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva mu 2020 kugeza mu 2022. Kuva mu 2015 kugeza mu 2020 ya Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu.
Kuva mu 2005 kugeza 2007 yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi. Mbere yaho cyangwa nyuma y’aho yagiye akora n’izindi nshingano zitandukanye, kugeza mu 2025 ubwo yakatirwaga igifungo cya burundu n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birindwi bikomeye birimo gushaka guhirika ubutegetsi, gucura imigambi yo kugirira nabi Perezida, gusuzugura abayobozi b’igihugu, gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhungabanya imikorere ya Leta, kwaka inyungu zitemewe n’amategeko, ndetse no kwikungahaza mu buryo butemewe.
Muri Werurwe 2026, nyuma y’imyaka hafi itatu afunzwe, Bunyoni yarafunguwe kubera impamvu z’uburwayi.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Perezida Ndayishimiye, yabajijwe niba gufungura Bunyoni atari umugambi wo kugira ngo amahoro ahinde, cyane ko nawe afite abamushyigikiye benshi mu Burundi.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko Bunyoni yafunguwe kubera impamvu z’uburwayi, ndetse ko abashobora gutekereza ibindi bibeshya.
Ati “Oya ntaho bihuriye n’ibyo. Ni umwe mu bantu mu bihe byashize bitwaye nk’aho bari hejuru y’amategeko. Yaraburanishijwe arabihanirwa. Buri mezi atandatu dukora igenzura mu magereza tugamije kurekura abantu batagiteje ikibazo, twabonye ko arwaye cyane, yari amaze amezi arenga atatu mu bitaro. Kuki wakomeza gufunga umuntu mu gihe ubuzima bwe butakimwemerera guteza ibibazo, nta jambo agifite.”
Bunyoni yajyanywe mu bitaro bya Gitega tariki ya 9 Ukwakira 2025, nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zamusuye mu cyumba cyihariye yari afungiwemo zigaragaraje ko ashobora gupfa.
Uyu mugabo yari umwe mu bayobozi bafite imitungo myinshi irimo inyubako n’imodoka ariko urukiko rwanzuye ko yose ifatirwa, ikagurishwa kugira ngo yishyure ibyo yashinjwaga kwiba Leta y’u Burundi.
unyoni yafunguwe nyuma y’uburwayi bwamuzahaje ari muri gereza


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *