Burundi: Umunyamakuru yakatiwe igifungo cy’imyaka ine azira ubutumwa bwa WhatsApp
Yanditswe: Thursday 15, Jan 2026
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngozi mu Burundi rwakatiye umunyamakuru Sandra Umuhoza igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kubangamira ubusugire bw’igihugu no kubiba amacakubiri.
Umuhoza ukorera ikinyamakuru La Nova yatawe muri yombi tariki ya 13 Mata 2024 azira kwandika mu itsinda rya WhatsApp ko afite amakuru yizewe ahamya ko Leta y’u Burundi yahaye Imbonerakure imihoro kugira ngo zigirire nabi abatavuga rumwe na yo.
Yabanje gufungirwa muri kasho y’urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR), ajyanwa muri gereza nkuru ya Mpimba iherereye mu mujyi wa Bujumbura hashize hafi icyumweru, nyuma yimurirwa muri gereza ya Ngozi.
Mu rubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngozi tariki ya 19 Ukuboza 2025, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Umuhoza igifungo cy’imyaka 12 no gucibwa ihazabu ya miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Burundi.
Urubanza rwa Umuhoza rwatangiriye mu Rukiko rw’i Bujumbura. Rwari rwaramukatiye igifungo cy’amezi 21 ariko yahise ajurira, agaragaza ko amategeko atubahirijwe mu kumucira urubanza.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *