Burundi: Umupolisi ukomeye afungiwe gucuruza lisansi mu buryo bwa magendu
Yanditswe: Friday 15, Aug 2025
Leta y’u Burundi ifunze umwe mu bofisiye bakuru muri Polisi y’igihugu, Colonel Moïse Arakaza Alias Nyeganyega, azira gucuruza ibikomoka kuri peteroli binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
Tariki ya 13 Kanama 2025, abapolisi bakorera muri Komini Rumonge mu Ntara ya Burunga bahagaritse Col Arakaza wari utwaye imodoka nto ya Probox, yari irimo litiro 60 za lisansi.
Kubera ko Col Arakaza yari afite imbunda yo gukangisha abashoboraga kumuhagarika, aba bapolisi baramuretse aragenda, ntibagira na kimwe bamwambura.
Nyuma y’iminota mike, indi modoka ya Renault yari itwaye ikigega cyarimo litiro 440 za lisansi yafatiwe mu gace ka Mutambara muri Rumonge. Yarimo Paul Ndagijimana na Asmani Tuyihimbaze bavuga ko ari abakozi ba Col Arakaza.
Tuyihimbaze na Ndagijimana bahise batabwa muri yombi, bajyanwa muri kasho ya Polisi i Rumonge, imodoka bari batwaye ndetse n’ikigega cyarimo birafatirwa.
Hashingiwe ku nyandiko y’Ubushinjacyaha Bukuru, Col Arakaza yahamagajwe n’ibiro bya Komiseri muri Polisi ushinzwe kugenza ibyaha, atabwa muri yombi tariki ya 14 Kanama ubwo yitabaga i Bujumbura.
Tuyihimbaze na Ndagijimana bagejejwe mu rukiko rwa Rumonge ku wa 14 Kanama, bahamywa icyaha cyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu, ariko bo bakavuga ko ibyo bakoraga byose byashingiraga ku mabwiriza ya Col Arakaza.
Aba bakozi ba Col Arakaza bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, buri wese acibwa n’ihazabu ya miliyoni 1 y’Amafaranga y’u Burundi. Imodoka na lisansi bafatanwe bizagurishwa, amafaranga ashyirwe mu kigega cya Leta.
U Burundi bumaze igihe kinini bwugarijwe n’ibibazo birimo ibura rya lisansi na mazutu.
Abatunze ibinyabiziga bajya kubigurira mu bihugu by’abaturanyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania.
Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hari lisansi na mazutu byinjira mu gihugu ariko abantu bakomeye mu gihugu bakabihisha kugira ngo bajye babicuruza ku giciro kiri hejuru, bityo ko ari yo mpamvu kuri sitasiyo hagaragara imirongo miremire y’imodoka.
Col Arakaza amaze igihe kinini avugwaho gukura lisansi na peteroli muri Tanzania, yifashishije abakozi, akabibika mu rugo rwe mbere yo gutangira kubigurisha ku giciro cyo hejuru. Byageze aho abaturage bakeka ko hari ukomeye kumurusha umushyigikiye.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *