skol
fortebet

Buruseli: Umwana w’imyaka 14 yafashwe yitegura kugaba igitero ku musigiti

Yanditswe: Friday 24, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abayobozi mu gihugu cyo mu Bubiligi baravuga ko umwana w’imyaka 14 ukekwaho kuba afite ibitekerezo bikabije by’ubuhezanguni yatawe muri yombi ku wa Kane azira kuba yateguraga kugaba igitero cy’iterabwoba ku musigiti.

Sponsored Ad

Abashinjacyaha i Buruseli mu itangazo ryabo bavuze ko uyu ukekwaho icyaha “bivugwa ko ari umwe mu bagize muvoma y’abahezanguni , yateganyaga kugaba igitero ku musigiti” kuri uyu wa Gatanu. Itangazo ryongeyeho ko nyuma y’amakuru yatanzwe, hafashe intwaro ndetse atabwa muri yombi mu gitero cyo mu gitondo iwabo w’uyu mwana.

Iri tangazo rivuga ko ukekwa akekwaho “gutegura igitero cy’iterabwoba” nk’uko iyi nkuru dukesha DW ikomeza ivuga.

Biteganijwe ko uyu mwana azashyirwa muri gereza y’ingimbi.

Minisitiri w’ubutabera w’u Bubiligi, Paul Van Tigchelt, yemeje ko ukekwa afite imyaka 14.

Urwego rw’ubutasi rwavuze muri raporo y’umwaka yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi, ko mu myaka ibiri ishize “hafi kimwe cya gatatu” cy’abantu baketsweho kuba barateguye ibitero bari munsi y’imyaka 18.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa