Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatawe muri yombi abagabo batanu bakekwaho kwiba amatungo no gutobora inzu by’abaturage.
Aba bagabo batawe muri yombi kuri uyu wa 16 Kamena 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, Ukwelitimes ivuga ko aba bagabo ari batanu bafatiwe mu bikorwa
by’ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ku bufatanye n’izindi nzego.
Yashimangiye ko ubu bukangurambaga bukomeje gutanga umusaruro kuko ku abaturage basigaye batangira amakuru ku gihe.
Ati " Biri gutanga umusaruro kuko nk’ubu abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kibirizi batanze amakuru Polisi ifata abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage birimo ubujura bw’amatungo n’imyaka, gutobora inzu no gutega igico bakabambura abaturage ibyabo."
Yongeyeho ko ibi byose babikoraga bitwaje intwaro gakondo ndetse bose uko ari batanu bafungiye kuri Polisi Station ya Gasaka mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.
CIP Kamanzi yanavuze ko Polisi ishimira abaturage bakomeje gusobanukirwa ko gucunga no kuwubungabunga ari inshingano za buri wese aho umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe bagamije gukumira no kurwanya ibyaha washinze imizi ndetse ikomeje kuburira abo bakomeje kwijandika mu bikorwa bigayitse by’ubujura guhita babihagarika byihuse kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa agashyikirizwa ubugenzacyaha kubera ko kwiba atari umwuga ahubwo ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko.
Ibitekerezo
ntamafoto mbona