Tekereza ubaye uri umuntu wa mbere wavukiye ku Kwezi ukanahakurira. Waba warabayeho ubuzima bwiza. Siyansi ivuga ko kubera imiterere yaho, urumuri rudasanzwe n’ibindi, biri mu bihahindura aharyohera ijisho.
Uretse n’ibyo, tekereza nko guhagarara ahantu hamwe wasimbuka ukagera muri metero 10, byaba birenze.
Ariko amaherezo, amatsiko akaza kukwica nk’uko hari bamwe kuri iyi Si batakiryama, bahora biga ku buryo bwo kujya ku Kwezi. Kera kabaye ukaza gufata icyemezo cyo kuza ku Isi ndetse bikanaguhira ukahagera.
Ukihagera ibyo wakekaga siko wabibona. Uko wagerageza guhaguruka kose ntibyakunda kuko wahita wikubita hasi. Waba umeze nk’umwana uri kugeragera guhaguruka ngo atere intambwe ye ya mbere.
Waba wumva umeze nk’uri gukururwa n’imbaraga utazi, zigutsindagira hasi. Ibaze ko no kugerageza kuzamura akaboko byaba bimeze nko kwikorera umufuka w’ibiro byinshi.
Mu gihe waba utambaye nk’imyambaro yabugenewe ushobora kugira ibibazo by’ubuzima birimo nko guhagarara k’umutima, kuvunika amagufa n’ibindi.
Nubwo ushobora gutekereza ko waba urwaye ariko siko biri kuko waba uri gukururwa n’imbaraga za rukuruzi [gravity] zo ku Isi utigeze uhura na zo mu buzima bwawe.
Siyansi iri inyuma y’ibi ishingiye ku buryo imibiri y’abantu yisanisha n’aho iri. Ku Isi, izi mbaraga za rukuruzi zihora zikururira ku butaka buri kintu cyose gihari.
Kuva umuntu avutse, izi mbaraga ziba nka GYM karemano y’umubiri we. kubera ko uko umubiri uhora ukururwa n’izi mbaraga, bikomeza amagufwa n’imikaya, bikagira imbaraga zituma duhagarara twemye tukanabasha gutambuka.
Kuko wavukiye kandi ugakurira ahantu hari rukuruzi ingana na kimwe cya gatandatu y’iri ku Isi, amagufa n’imikaya yawe ntibyaba bikomeye kuko ya rukuruzi ibikomeza itari ihari ubwo wakuraga.
Ni yo mpamvu umubiri wawe utashobora guhagarara wemye ku Isi.
Ku mubiri wawe, rukuruzi yo ku Isi yatuma wiyumva nkuremereye inshuro esheshatu ugereranyije n’uko wari usanzwe.
Aha ushobora guhita wibaza uti; Bya bivejuru tujya twumva noneho ntibishobora kugendera ku Isi? Ibi byaterwa n’aho byaba byaje bituruka kuko hari imibumbe ifite rukuruzi nyinshi kuruta Isi yacu.
Urugero ni nka Jupiter cyangwa Saturn. Iyi mibumbe ifite rukuruzi iruta iyo ku Isi. Umubumbe w’Ukwezi cyangwa uwa Mars ni yo igira rukuruzi nto ugereranyije n’iba ku Isi.
Iyi ni yo mpamvu abana bagerageza kwiga kugenda batabibasha bagahita bikubita hasi kuko amagufa yabo aba atarakomera, rukuruzi ikabarusha imbaraga bagahita bikubita hasi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *