skol

Byatahuwe ko itangazo ry’urupfu rwa Epstein rishobora kuba ryarasohotse mbere y’uko apfa

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Byatahuwe ko inyandiko y’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika imenyesha urupfu rwa Jeffrey Epstein yasohotse mbere y’umunsi umwe ugereranyije n’igihe uyu mugabo yapfiriye.

Ku wa 9 Kanama 2019 nibwo Ibiro by’Intumwa ya Leta ya New York, yasohoye itangazo ivuga ko Epstein wari umaze iminsi afunze, yapfiriye muri gereza.

Iri tangazo ni ubwa mbere rigiye hanze, kuko riri mu nyandiko Minisiteri y’Ubutabera muri Amerika iherutse gushyira hanze, zijyanye n’ibyaha Epstein yashinjwaga.

Ni mu gihe inyandiko za gereza uyu mugabo yari afungiyemo zo zemeza ko basanze yashizemo umwuka ku wa 10 Kanama 2019, ubwo hari mu gitondo bamuzaniye amafunguro bagasanga undi atagikoma yiyahuye.

Epstein wari ufite imyaka 66 icyo gihe, yari afungiye muri gereza kuva yatabwa muri yombi ku wa 6 Nyakanga 2019, amaze gushinjwa ibyaha birimo gucuruza abana n’ubufatanyacyaha mu byaha by’ubusambanyi. Icyo gihe byemejwe ko yiyahuye amaze ukwezi afunzwe mbere y’uko asomerwa urubanza.

Amakuru yo mu nzego za Leta, avuga ko Epstein yasanzwe yashizemo umwuka ahagana saa 06:30 za mu gitondo, ku wa 9 Kanama 2019, ubwo yabonywe n’umucungagereza wari umuzaniye ibyo kurya, agasanga undi yimanitse, ibyaba ari umunsi umwe mbere y’uko gereza imubika.

Ibindi byateje urujijo ni uburyo abarinzi bari bashinzwe kugenzura umutekano iryo joro batakoze akazi nk’uko bisanzwe umunsi umwe mbere y’uko apfa.

Abari bashinzwe gusimburanwa mu ijoro ku burinzi guhera ku masaha ya saa 03:00 kugeza saa 05:00 z’igitondo ngo ntibigeze bagaragara, hiyongeraho kuba camera zishinzwe gufata amashusho hafi n’icyumba cya Epstein zari zapfuye.

Ibi bituma hibazwa niba ibyabaye byose byarahuriranye cyangwa hari ubyihishe inyuma, gusa iki kiracyari ikibazo cy’ingorabahizi kuko kugeza uyu munsi nta wabasha kubona amashusho yerekana ibyabaye mu minota ye ya nyuma, binatuma kumenya isaha ya nyayo yapfiriye bikomeza kuba urujijo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa