
Perezida wa Cameroun, Paul Biya kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo yizihije imyaka 42 amaze ku butegetsi.
Ishyaka rye le Rassemblement démocratique du peuple camerounais (RDPC) ryateguye ibirori hirya no hino mu gihugu, mu kwishimira iyo tariki no kumushimira ibyo yabagejejeho.
Uyu musaza w’imyaka 91 yagiye ku butegetsi mu 1982 asimbuye Ahmadou Babatoura Ahidjo wayoboye icyo gihugu bwa mbere nyuma y’ubwigenge.
Ibi birori byo kwishimira imyaka Paul Biya amaze ku butegetsi, bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri agarutse mu gihugu. Hari hashize ibindi byumweru bitanu nta we uzi aho aherereye, ndetse ibihuha by’uko ashobora kuba yapfuye byari byabaye byinshi.
Nubwo bamwe bamunenga ko yagundiriye ubutegetsi igihe kirekire, kuri uyu wa Gatatu bamwe mu bamushyigikiye bongeye gusaba ko akomeza kubayobora, akiyamamaza mu matora ateganyijwe mu 2025.
Aramutse yiyamamaje, izaba ari manda ya cyenda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *