skol
fortebet

Canada ishobora kohereza abasirikare muri Ukraine

Yanditswe: Monday 03, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Tredeau, yaciye amarenga ko igihugu ayoboye gishobora kohereza ingabo muri Ukraine mu rwego rwo gufasha icyo gihugu, nyuma y’igihe gito u Bwongereza nabwo bugarutse kuri iyi ngingo.

Sponsored Ad

Ibihugu biri kwifuza kohereza ingabo muri Ukraine, byabikora mu gihe yaba imaze kugirana amasezerano n’u Burusiya, ikeneye ingabo zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Minisitiri Trudeau yavuze ko bari gushakisha uburyo bafasha Ukraine, harimo no kuyiha ingabo zayo.

Ati "Canada iri gushaka uko yafasha Ukraine, kandi ibintu byose birashoboka. Twabanye na Ukraine mu bihe bigoye."

Uyu mugabo yavuze ko igihugu cye kimaze guha Ukraine inkunga ifite agaciro ka miliyari 44$, nubwo ibigo bikora ubushakashatsi byemeza gusa miliyari 8.6$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa