skol
fortebet

Centrafrique: Ingabo z’u Rwanda n’iza MINUSCA zibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Wednesday 09, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa 8 Mata 2025, Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centrafrique (CAR) mu butumwa bw’amahoro, bw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, hamwe n’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Sponsored Ad

Uwo muhango wabereye ku kigo cya gisirikare cya Bimbo i Bangui, witabirwa n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Centrafrique, Bwana Olivier Kayumba.

Uwo muhango waranzwe n’umwanya wo gutuza no gucana urumuri rw’icyizere mu rwego rwo kwibuka abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Kayumba Olivier yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n’urwango rwimakajwe imyaka myinshi n’ivangura rishingiye ku moko, ryazanywe n’abakoloni b’Ababiligi rikomeza nyuma y’ubwigenge bw’Igihugu.

Yagize ati: “U Bubiligi bwazanye politiki ishingiye ku ivangura, bushyiraho Repubulika ishingiye ku moko. Urwo rwango rwimakajwe imyaka myinshi ni rwo rwarangiye ruteye Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ku wa 7 Mata 1994.”

Yakomeje agaragaza ko bibabaje ukuntu umuryango mpuzamahanga wananiwe gutabara Abanyarwanda mu gihe bari mu kaga.

Yanasabye ko Isi yose yakwiyemeza kutazongera kwemera ko amahano nk’ayo yongera kuba ahandi hose ku Isi.

Colonel Alex Nsengiyumva, uyobora Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique mu butumwa bw’impande zombi, yasabye abari mu butumwa gukomeza kuzirikana inshingano bafite zo kubungabunga amahoro n’umutekano aho bakorera.

Yagaragaje ko kwibuka atari ugaha icyubahiro gusa abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ari no kongera kugaragaza umuhate w’u Rwanda mu kurwanya Jenoside, no guteza imbere ubumwe n’amahoro mu Rwanda no ku Isi hose binyuze mu butumwa bwo kugarura amahoro n’ubufatanye mu bikorwa bihuriweho n’ibindi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa