skol

Chancelier w’u Budage yagereranyije Putin na Hitler

Yanditswe: Monday 15, Dec 2025

featured-image

Chancellor w’u Budage, Friedrich Merz, yagereranyije Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin na Adolf Hitler wakoze ibyaha byinshi birimo na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Mu nama y’Ishyaka rya Christian Democratic Union yabereye i Munich ku cyumweru, Chancelier Merz yashinje Putin gushaka gusubizaho imipaka y’Umuryango w’Ubumwe bw’Abasoviyete.

Ati “Ukraine niramuka iguye, ntazahagarara nk’uko Sudetenland itari ihagije ku bwa Hitler mu mwaka wa 1938, na Putin rero ntazahagarara.”

Putin kenshi yavuze ko u Burusiya butazigera butera NATO, keretse yo nibushotora. Yagaragaje kandi ko hakenewe kurwanya guhindura amateka, cyane cyane abagerageza guhakana cyangwa gupfobya uruhare rukomeye rw’Umuryango w’Ubumwe bw’Abasoviyete mu gutsinda Abanazi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Icyo gihe USSR yatakaje abantu bagera kuri miliyoni 27 muri iyo ntambara, harimo na mukuru wa Putin wapfuye.

Mu 2023, Putin yaburiye abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yo gutsikamira abandi, avuga ko abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bari guteza urwango n’ubuhezanguni.

Putin yavuze ko kwagura NATO ndetse n’imikoranire y’ibihugu byo mu Burengerazuba na Ukraine mu bya gisirikare, ari bimwe mu byateye iyi ntambara. Mu kwezi gushize, yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba gushaka gusenya u Burusiya no kubwambura ubusugire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa