Umunyamerika wamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze (conservateur) wanashinze umuryango wa Turning Point USA, Charlie Kirk, by’umwihariko akaba yari inshuti ikomeye ya Perezida Donald Trump, yishwe arashwe ubwo yari ari gutanga ikiganiro muri Kaminuza ya Utah Valley.
Ubu bwicanyi bwabaye ku wa Gatatu ubwo Charlie Kirk yari mu gikorwa yari asanzwe akorera muri kaminuza zitandukanye, cyo gutanga ibiganiro muri za kaminuza kizwi nka ’American Comeback Tour’.
Amakuru avuga ko yarashwe ahagana ku ijosi ndetse agahita ajyanwa kwa muganga ariko bikaza kurangira ashizemo umwuka.
Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yatangaje ko ukekwaho gukora ubwo bwicanyi yatawe muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.
Trump na we yemeje iby’uru rupfu rwa Charlie Kirk abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yari umuntu udasanzwe kandi yashenguwe n’urupfu rwe.
Charlie Kirk yavutse ku wa 14 Ukwakira 1993 i Arlington Heights, muri Illinois, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kirk yakuriye mu muryango w’abakirisitu. Yize amashuri abanza muri Illinois, aza no kwiga amashuri yisumbuye muri Wheeling High School. Mu gihe yari mu mashuri, yagaragaje ubushake n’ubushobozi mu bijyanye no kuyobora no kuganira ku bibazo bya politiki.
Mu 2012, Kirk yashinze Turning Point USA, umuryango ugamije gukangurira urubyiruko ibitekerezo bya politiki ya gi-conservateur, harimo ubwigenge bwa muntu, n’indangagaciro za gikirisitu. Uyu muryango wakwirakwiye mu mashuri ya kaminuza menshi muri Amerika, bikagira uruhare rukomeye mu kongera urubyiruko rushyigikiye ishyaka ry’Aba-Republicains.
Kirk yabaye n’umunyamakuru, akora ibiganiro kuri radiyo no ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza cyane ko ashyigikiye ibitekerezo by’Aba-Republicains, by’umwihariko Donald Trump, kandi anenga cyane politike z’Aba-Democrates. Yabaye umwe mu bantu bakomeye cyane mu rubyiruko rw’Aba-Republicains, ndetse yari umufatanyabikorwa ukomeye wa Perezida Donald Trump.
Charlie Kirk wari umunywanyi wa Trump yishwe arashwe

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *