Chepngetich ufite agahigo ku Isi yahagaritswe kubera gukoresha imiti itemewe
Yanditswe: Friday 18, Jul 2025
Umunya-Kenya Ruth Chepngetich ufite agahigo ko ku rwego rw’Isi mu gusiganwa Marathon mu bagore, yahagaritswe by’agateganyo mu mukino wo gusiganwa ku maguru kubera gukoresha imiti igabanya amatembabuzi mu mubiri.
Muri Werurwe 2025, ni bwo Ikigo gishinzwe Imyitwarire mu Mukino wo Gusiganwa ku Maguru (AIU), cyafashe ibizamini Chepngetich kigamije kureba ko adakoresha imiti yongera imbaraga.
Mu mu bizamini byafashwe byagaragaye ko uyu mukinnyi w’imyaka 30 afite imiti akoresha ikagabanya amatembabuzi ari mu mubiri we ku kigero cyo hejuru, binyuze mu kunyara cyane (diuretic hydrochlorothiazide (HCTZ).
Mu bisanzwe ikigero cya HCTZ kiba kiri mu mubiri w’umuntu ntabwo kirenga 20 ng/ml cy’iba iri mu nkari, ariko Chepngetich yasanzwemo ingana na 3.800 ng/ml.
HCTZ ni imiti ikoreshwa n’abaganga igihe bashaka ko umuntu atakaza amatembabuzi ari mu mubiri, ariko Ikigo cy’Isi gishinzwe Kurwanya Ibyongerambaraga bitemewe (WADA) cyayishyize mu itemewe gukoreshwa n’abakinnyi.
Chepngetich yahagaritswe by’agateganyo igihe iperereza rigikomeje, ngo harebwe niba koko yarakoreshaga iyo miti ahanini irinda umukinnyi kubyibuha no kugira ibiro byinshi.
Uyu mukinnyi w’imyaka 30 uri mu bakomeye ku Isi, yaciye agahigo ko ku rwego rw’Isi mu gusiganwa Marathon mu bagore, ubwo yegukanaga isiganwa ry’i Chicago ryabaye mu Ukwakira 2024.
Ni agahigo ko gukoresha amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 56, aba umugore wa mbere ubashije kugira ibihe biri munsi y’amasaha abiri n’iminota 10.
Uyu yagabanyije iminota ibiri ku gahigo k’amasaha abiri, iminota 11 n’amasegonda 53 kari karashyizweho n’Umunya-Ethiopia Tigist Assefa muri Nzeri 2023.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *