skol

CHUB yakiriye imashini za mbere zipima indwara zo mu mubiri

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), Dr Ngarambe Christian, yavuze ko ibi bitaro bigiye gutangira gukoresha imashini yifashishwa mu gupima indwara z’imbere mu mubiri w’umuntu, izwi nka MRI (Magnetic Resonance Imaging) igeze bwa mbere mu bitaro bya Leta hanze ya Kigali.

Ibi yabitangaje ubwo ibi bitaro byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarwayi, kuri iki cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026.

Muri ibi birori byabereye i Huye kuri ibi bitaro, abarwayi basabanye n’ababavura, abafatanyabikorwa, abihayimana, n’abandi basanzwe bagira uruhare mu mibereho myiza y’abarwayi mu rwego rwo kwishimira serivisi nziza n’iterambere ry’ireme ry’ubuvuzi, ndetse ibi bitaro binatanga impano zitandukanye ku barwayi.

CHUB yanaboneyeho kwishimira imashini z’ubuvuzi zirimo MRI, Ishami rivura Kanseri n’ibindi byuma bishya bizagabanya ingendo abarwayi babigana bakoraga bajya mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hababeraga kure.

Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yashimye Leta y’u Rwanda imbaraga yashyize mu kongera ibikoresho mu buvuzi ku buryo abarwayi bagana ibi bitaro, bahabonera serivisi nyinshi bajyaga bajya gushaka ahandi.

Izo serivisi zirimo izo guca muri ‘Scanneur’, iz’ubuvuzi bwa kanseri, n’izindi zituma abarwayi boherezwa ku bindi bitaro bagabanuka.

Yagize ati: “Turashimira Perezida wa Repubulika ndetse na Guverinoma y’u Rwanda kubera gahunda yo gushyira umuturage ku isonga muri serivisi zose ahabwa.”

Avuga ko ibi bitaro byahawe ibyuma by’ikoranabuhanga birimo ibireba imvune z’abarwayi, izisuzuma abagore batwite, izireba kanseri y’ibere, ndetse n’imashini yifashishwa mu gupima indwara z’imbere mu mubiri w’umuntu, izwi nka MRI.

Iyi mashini igeze bwa mbere mu bitaro bya Leta biri hanze ya Kigali, bagiye gutangira kuyikoresha kuva tariki ya 9 Gashyantare.

Yagize ati: “Ibyo bikoresho bizatuma abarwayi batugana bagabanya ingendo zijya i Kigali, gukoresha ibyo bizamini. Hejuru ya 75% by’abarwayi twohereza hanze y’ibitaro baba bagiye gukoresha ibizamini bya MRI. Twizeye ko tugiye kugabanya izi ngendo.”

Dr. Ngatambe avuga ko abarwayi bagana ibi bitaro batangiye kubona serivisi zirimo izo kuvura Kanseri, kuyungurura amaraso ku barwaye impyiko, n’izindi ndetse kuba izi serivisi zarongewe kuzo abivuriza kuri mituweri bashobora guhabwa ari akarusho.

Kuri rusange, mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2025/2026, ibi bitaro bimaze guhabwa ibikoresho by’asaga miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa