skol
fortebet

Cibitoke: Abacukuzi ba zahabu 2 bapfuye bazize imyitozo ya gisirikare y’Imbonerakure

Yanditswe: Friday 28, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abacukuzi ba zahabu babiri bapfuye abandi batatu barakomereka bikabije mu myitozo ya gisirikare yakorwaga n’Imbonerakure, Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD. Ibi byabereye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri itariki ya 25 Werurwe i Cishemere, byongeye kubyutsa impungenge z’uko urubyiruko rw’abasivili rukomeje kwigishwa igisirikare ndetse n’ingaruka ku baturage.

Sponsored Ad

Abatangabuhamya bavuga ko Imbonerakure zitabiriye imyitozo ya gisirikare yagenzurwaga n’ibice by’ingabo z’igihugu cy’u Burundi (FDNB) n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR. Urusaku rw’imbunda zikomeye kandi zoroheje rwateje ubwoba abaturage bahegereye nk’uko inkuru dukesha SOS Media Burundi ivuga.

Abacukuzi ba zahabu bakora kuri site icukurwamo zahabu iherereye hafi y’aho bitoreza kurasa muri Cishemere, munsi y’ibirometero bitatu uvuye hagati muri Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi). Amasasu amwe mu yarashwe yatakaye bita (balles perdues ) yakomerekeje bikabije abacukuzi babiri, mu gihe abandi batatu bakomeretse bajyanwa mu bitaro byaho.

Loni ivuga ko Imbonerakure ari umutwe witwara gisirikare

Imbonerakure, zikunze kugaragara nk’umutwe woroheje w’urubyiruko rwa CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ari umutwe witwara gisirikare wagize uruhare mu guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gitega. Mu myaka itari mike, bavuzwe mu bikorwa byinshi byo gutoteza, iterabwoba no kugaba ibitero ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru ndetse n’abagize sosiyete sivile.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa