Conakry yatangije ikoranabunga ryakorewe mu Rwanda mu gutanga amasoko ya Leta
Yanditswe: Saturday 15, Nov 2025
Guverinoma ya Guinée Conakry yamuritse Telemo, sisitemu nshya yo gutanga amasoko ya Leta hifashishijwe ikoranabuhanga (e-procurement) yakorewe mu Rwanda.
Iyi gahunda yatangijwe ku wa 14 Ugushyingo, ubwo hasozwaga inama ya Transform Africa Summit 2025 yabereye i Conakry, ku nshuro ya mbere uwo mujyi wakira Abakuru b’Ibihugu, intumwa za Guverinoma, ba rwiyemezamirimo bo mu karere n’abayobozi bakomeye mu ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga muri Afurika y’Uburengerazuba.
Iterambere rya Telemo ryatangijwe ku wa 14 Nzeri 2023, ubwo Guinée Conakry yifatanyaga n’u Rwanda mu rwego rwo kugezwa ku buryo bugezweho imikorere yo gutanga amasoko ya Leta no kuva ku mitegurire ishingiye ku mpapuro itajyanye n’igihe.
Ibi byatanze urubuga rwuzuye rw’ikoranabuhanga rugamije kongera umucyo, gukaza imiyoborere ishingiye ku bubasha n’inshingano, no gutunganya neza imicungire y’amasoko ya Leta.
Minisitiri w’Ubukungu bushingiye ku Itumanaho, Ikoranabuhanga muri Guinée, Rose Pola Pricemou, yavuze ko igihugu kirimo kwinjira mu gihe gishya.
Yagize ati: “Ubutunzi bwacu ntibukiri ubwo munsi y’ubutaka gusa, ahubwo ubu buri mu bushobozi, ibitekerezo n’ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko mu gihe ibihugu bigenda bisobanukirwa n’ubushobozi bifite mu gukoresha ikoranabuhanga, Guinée yiyemeje kwicara mu myanya y’imbere.
Jean-Freddy Makuza, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri Rwanda Cooperation Initiative (RCI), yavuze ko Telemo izateza imbere urubuga rwo gutanga amasoko muri Guinée.
Yagize ati: “Ubu buryo buzagabanya gukererwa gutanga serivisi, byongere gukorera mu mucyo, byoroshye gutanga amasoko.
Izubaka inzego zihamye no gutanga amasoko, rikanoza uburyo bwo gukurikirana isoko kuva ritangijwe kugeza rirangiye, ndetse rikubaka ubushobozi bw’inzego n’abakozi bazo bakora amasoko.”
Yakomeje avuga ko Telemo igaragaza uruhare u Rwanda rugaragaza ko ruyoboye ku mugabane mu gushyigikira ishyirwaho ry’imiyoborere y’ikoranabuhanga muri Afurika biciye muri gahunda yiswe South–South cooperation.
Makuza yavuze ko u Rwanda kuri ubu ruri gufatanya no gukora sisitemu y’Icungamari rya Leta (IFMIS) n’Ubwami bwa Eswatini, kandi rukorana n’ibindi bihugu byinshi bishaka kwimura serivisi zabyo za Leta zitangwa ku mpapuro zikajya ku ikoranabuhanga mu micungire y’imari, amasoko na serivisi z’ubutabera.
Yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye agaragaza uko ibihugu by’Afurika bishobora gusangira ubumenyi ngiro, bikanashyira mu bikorwa ibisubizo ku bibazo biri muri Afurika bigamije guteza imbere ibihugu.
Yibukije ko ubufatanye na Guinée bugaragaza uburyo imikoranire hagati y’ibihugu byombi irushaho gukomera, bikanakomeza isura y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wizewe mu bya tekiniki.
Iyi mikoranire yerekana uko ibisubizo by’ikoranabuhanga rigezweho bikorewe muri Afurika bishobora kwimurirwa ahandi, bigatunganywa ndetse bikanagurwa kugira ngo bihuze n’icyo ibindi bihugu bikeneye.
Kuva mu 2018, u Rwanda rumaze gushyiraho ikoranabuhanga ritanga ibisubizo by’ibibazo bihari muri Tchad, Eswatini, Guinée na Kenya, rukaba rwarasinye amasezerano arenga 18 y’ubufatanye ndetse rukakira abarenga 7 600 baturutse mu bihugu 70 baje kwiga ubunararibonye bwarwo mu miyoborere n’ikoranabuhanga.
Abayobozi ba RCI bavuze ko ubu bufatanye buhuza inama za politiki, isesengura ry’inzego, kwerekana uburyo sisitemu zikora no gufatanya mu kuzihanga, byose bigamije iterambere rirambye.
Byinshi mu bisubizo u Rwanda rwohereje hanze byabaye isoko y’impinduka y’ibihugu mu iterambere rinyuze mu ikoranabuhanga byaryimitse, bitanga umusanzu ukomeye ku ntego za Afurika Yunze Ubumwe zo guteza imbere ikoranabuhanga muri gahunda z’iterambere y’imyaka 10, (Digital Transformation Strategy for Africa 2020–2030).

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *