skol

Congo-Brazzaville: Amatora yabaye nta internet, nta telephone

Yanditswe: Monday 16, Mar 2026

featured-image

Amatora y’umukuru w’igihugu muri Congo-Brazaville yarangiye ku cyumweru aho yaranzwe no kuba nta internet cyangwa ihuzanzira rya telephone ryari ririho umunsi wose.

Perezida Denis Sassou-Nguesso w’imyaka 82 arimo gushaka manda ya gatanu mu matora atari afitemo uwo bahanganye ukomeye.

Babiri bakomeye mu batavugarumwe n’ubutegetsi bwe barafunze abandi bari mu buhungiro, mu gihe amashyaka agera kuri 40 arimo yafunzwe.

Abantu bagera kuri miliyoni eshatu bagombaga kwitabira aya matora yatangiye saa moya z’igitondo agafunga saa kumi n’ebyiri.

Amatora muri rusange yaranzwe n’ituze ariko sosiyete sivile ivuga ko kumenya uko yagenze mu bice byinshi by’igihugu bigoye kuko nta internet cyangwa telephone byari biriho.

Ibyavuye mu matora by’ibanze biteganyijwe gutangazwa mu masaha hagati ya 48 na 72.

Byitezwe cyane ko Sassou-Nguesso umaze imyaka yose hamwe igera kuri 40 ku butegetsi atsinda ku bwiganze.

Congo-Brazaville ni igihugu cya gatatu mu gucukura ibitoro muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kandi kinatuganya ‘Liquefied Natural Gas (LNG)’.

Gusa 52% by’abaturage barenga miliyoni 6 batuye iki gihugu babayeho mu bukene, nk’uko bivugwa na Banki y’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa