Congo-Brazzaville: Ishyaka riri ku butegetsi ryakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame
Yanditswe: Monday 29, Dec 2025
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe, yashyikirije Ishyaka ry’Abakozi muri Congo muri Congo-Brazaville (Congolese Labour Party-PCT) riri ku butegetsi, ubutumwa bw’indamutso za kivandimwe za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Yabutanze mu gihe iryo shyaka ryari riri mu Nama Nkuru ya Gatandatu isanzwe yabereye i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, ku Cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2025.
Bazivamo wari uyoboye itsinda ry’Umuryango ryitabiriye iyo nama, yagaragaje ko bishimiye indangagaciro basangiye hagati ya RPF Inkotanyi na PCT, ashimangira ko impande zombi zihuriye ku miyoborere ishingiye ku kwishyira hamwe kw’abaturage bose no gushyira abaturage ku isonga mu bikorwa by’iterambere.
Yongeye gushimangira ko RPF Inkotanyi yiyemeje kurushaho gukomeza ubufatanye na PCT, avuga ko ubu bufatanye bugira uruhare rukomeye mu gukomeza no kunoza umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Congo.
Bazivamo yavuze ko ayo mashyaka yombi asangiye amateka y’urugamba rwa politiki rushingiye ku ntego imwe yo kubaka ibihugu byigenga, bifite umutekano n’ituze, byibanda ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.
Yongeyeho ko RPF Inkotanyi na PCT bihuriza ku ndangagaciro zimwe ndetse no ku nshingano z’amateka bafite ku baturage babo, bikomeza kugena no kuyobora ibikorwa byabo bya politiki.
Umunyamabanga Mukuru, Ambasaderi Christophe Bazivamo, yayoboye intumwa za RPF Inkotanyi mu Nama Nkuru ya gatandatu isanzwe y’Ishyaka ry’Abakozi muri Congo (Parti Congolais du Travail – PCT).

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *