skol
fortebet

Congo yashinje u Rwanda kwinjirira imikorere ya GPS y’indege zayo

Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Leta ya DR Congo yatangaje ikirego gishya ishinja ingabo z’u Rwanda cyo “kwinjirira guteje akaga” imikorere ya GPS y’indege zirimo iza gisivile mu karere k’uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Itangazo rya minisiteri y’itumanaho ya DR Congo rivuga ibi bitero bishyira mu kaga indege zirimo n’iz’ubucuruzi, n’ubutumwa bwo gufasha abantu bari mu kaga.
Congo ivuga ko iperereza tekinike “ryahamije ko ibyo bitero ari igikorwa cy’ingabo z’u Rwanda n’abakorana na zo, AFC/M23.
Leta ya Congo ivuga ko yabonye (...)

Leta ya Congo ivuga ko yabonye “ibitero byo kwinjirira mu buryo butemewe” , ibizwi nka ‘spoofing’ muri ‘cybersecurity’, amayira y’indege mu turere twa Kivu ya Ruguru, n’akarere gakikije Goma harimo Beni, Butembo, Kibumba na Kanyabayonga.

Congo ivuga ko ibi ari “uguhonyora gukomeye” amategeko mpuzamahanga agenga kudakoresha intwaro ku basivile, igasaba urwego mpuzamahanga rw’indege za gisivile gufatira ibihano u Rwanda.

U Rwanda ntiruragira icyo ruvuga kuri ibi birego bishya Congo izamuye .

Leta ya Congo si ubwa mbere ishinja u Rwanda guhunganya umutekano w’iki gihugu ndetse yageze ku miryango mpuzamahanga n’ibihugu bitandukanye isabira u Rwanda ibihano.

Congo ishinja u Rwanda gukorana na M23 guhungabanya umutekano Uburasirazuba bwa Congo . Ni ibintu u Rwanda n’umutwe wa M23 batahwemeye guhakana.

Ubusanzwe ‘Global Positioning System’ (GPS) ikoreshwa n’indege mu gukoresha ‘signals’ z’icyogajuru mu kwerekana aho indege iri umwanya ku wundi, kwerekana icyerekezo n’umuvuduko, n’amakuru yerekana uko indege iva aho iri igana aho yerekeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa