Corneille Nanga yavuze ko babona ukwikura muri Uvira ku bushake nta gisubizo byatanze
Yanditswe: Sunday 26, Apr 2026
Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nanga, yabwiye Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, James Swan ko gukura Ingabo zaryo muri Uvira ku bushake nta gisubizo byatanze ku byerekeye amahoro arambye yifuzwaga.
Mu mpera za 2025 ni bwo Ingabo za AFC/M23 zafashe Umujyi wa Uvira ariko ziza kuwuvamo nyuma yo kubisabwa n’abahuza barimo Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyo gihe AFC/M23 yemeye kuva muri uwo mujyi, icyakora iri huriro ryagaragaje impungenge, rivuga ko ingamba ryafashe zo kubaka icyizere zagiye zikoreshwa nabi na FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa babo, bagasubira kwigarurira uduce twari twarafashwe ndetse hakibasirwa abasivile bakekwagaho gushyigikira AFC/M23.
AFC/M23 yasabye abahuza gushyiraho ingamba zisobanutse zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava, no gufata ingamba zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kugenzura agahenge binyuze mu kohereza ingabo zitabogamye.
Ubwo Umuyobozi wa Monusco, James Swan, yajyaga i Goma akanagirana ibiganiro n’Abayobozi b’Ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nanga yamweretse ko ingamba ryafashe kuri ubu nta gisubizo zatanze kuko nyuma yo kuwuvamo, Ingabo za Leta FARDC, Wazalendo n’Ingabo z’Abarundi zongeye kwibasira abaturage.
Ati “Nyuma yo kohereza ubutumwa bwinshi bwo kuburira abahuza barimo Qatar, Amerika, n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bijyanye n’iyicwa rikomeje gukorerwa abaturage b’abasivili bo mu bice bya Uvira, Minembwe n’ahandi hahegereye, nta gisubizo gifatika twigeze tubona. Kuba twarikuye muri uwo mujyi mu buryo bwo gutanga amahirwe y’amahoro ntibyatanze impinduka zifatika.”
Yakomeje ati “Ahubwo ibintu byarushijeho kuba bibi, aho ibice bitandukanye bikomeje gusigaramo ubusa kubera abaturage bahunga umutekano muke, itotezwa, gusahurwa, gufatwa ku ngufu ndetse n’ibitero by’indege zitagira abapilote, indege z’intambara na kajugujugu, bikorwa n’Ihuriro ry’Ingabo za leta.”
Nanga yagaragaje kandi ko mu gihe cy’amezi 15 bamaze bagenzura ibice bitandukanye birimo Goma na Uvira kandi baharanira gutanga serivisi nziza ku baturage ndetse nabo bahamya iyo miyoborere myiza.
Ati “Mu mezi 15 tumaze twiyemeje ko abaturage bacu babona serivisi z’ibanze zirimo ubuvuzi, uburezi, amazi, amashanyarazi, isukura, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibihugu by’ibituranyi nubwo banki zigifunzwe na Guverinoma ya Kinshasa.”
Yongeyeho ati “Ukorohereza inzira z’ubucuruzi n’inzira zikoreshwa mu kugeza imfashanyo z’ubutabazi zinyuze i Goma na Bukavu bigaragaza imikorere myiza y’imiyoborere yashyizweho na AFC-M23.”
Yagaragaje ko serivisi zose z’abaturage zitangwa mu mutekano, kandi iri huriro kuri we abona riri kugenda rigarura ubuzima ndetse rikanubaka ibikorwaremezo by’ibanze.
Yongeyeho kandi ko abakozi ba MONUSCO, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye (ONU), ndetse n’umuryango mugari w’abatanga imfashanyo bari muri Goma mbere y’uko AFC/M23 ihafata bashobora kwemeza itandukaniro riri hagati y’uko ibintu byari bimeze mbere n’uko bimeze nyuma y’uko AFC/M23 ifashe uwo mujyi.
Yashimangiye ko kurinda no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bikomeje kuba ishingiro ry’imbaraga zashyizwe mu kugarura umutekano mu gace.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *