skol
fortebet

Corneille Nangaa wa AFC/M23 yagereranyije Tshisekedi na Yona wo muri Bibiliya

Yanditswe: Wednesday 30, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yasanishije Perezida Félix Tshisekedi na Yona uvugwa muri Bibiliya, agaragaza ko akwiye kuva ku butegetsi kugira ngo ibibazo iki gihugu gifite bikemuke.

Sponsored Ad

Muri Yona 1 havugwa inkuru y’Umuheburayo Yona mwene Amitayi, wahawe n’uwiteka ubutumwa bwo kujya kuburira abatuye mu murwa munini wa Ninewe bitewe n’ibyaha byabo byari byabaye byinshi.

Aho kujyayo, yahisemo guhungira i Tarushishi, akoresheje inkuge, ni bwo Uwiteka yohereje umuraba mwinshi mu nyanja. Ubwo abasare bamenyaga intandaro, bamujugunye mu nyanja, urufi ruramumira, inyanja iratuza.

Mu kiganiro na The Telegraph, Nangaa yagaragaje ko ibiganiro by’amahoro byose byabaho mu gihe Tshisekedi akiri ku butegetsi, bidashobora gutanga umusaruro mwiza, kuko ari we wabiteye nk’uko Yona yateye ishuheri.

Yagize ati “ Tshisekedi ni Yona wa RDC. umunsi tuzamuvanaho, agahenge kazaza kandi n’amahoro azaboneka.”

Amerika na Qatar bimaze iminsi biyobora ibiganiro bigamije guhagarika intambara mu Burasirazuba bwa RDC no kugarura amahoro mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Nyuma y’aho tariki ya 25 Mata, u Rwanda na RDC bisinye amasezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye, Perezida Donald Trump wa Amerika, yatangaje ko yishimiye kugira uruhare mu guhagarika intambara muri Afurika no mu bindi bihugu.

Tariki ya 27 Mata, Trump yagize ati “Dufite amakuru meza ku Rwanda na RDC. Ndatekereza ko tugiye kubona amahoro hamwe n’u Rwanda na Congo, n’ibindi bihugu bike biri hafi. Kizaba ari ikintu cyiza. Mu by’ukuri twizeye ko bizatanga umusaruro.”

Nangaa yatangaje ko Abanye-Congo badashaka kumva imyanzuro irimo guhagarika imirwano kandi ngo ntibivuze ko bakunda intambara. Yasobanuye ko icyo bashaka ari uko Tshisekedi yava ku butegetsi.

Ati “Dukwiye kureba icyo Abanye-Congo bifuza. Abanye-Congo ntibashaka kumva ijambo nko ‘guhagarika imirwano’, si uko bashaka intambara ahubwo ni uko badashaka ko Tshisekedi aguma ku butegetsi.”

Yavuze kandi ko icyifuzo cy’Abanye-Congo atari uko abarwanyi ba AFC/M23 bava mu mijyi ndetse n’ibindi bice bafashe, ati “Ntibashaka kumva ijambo nka ‘imishyikirano’. Ntibashaka kumva ijambo ‘kuva mu bice’ cyangwa kuva mu mujyi uyu cyangwa uriya.”

Nangaa yasobanuye ko Tshisekedi ari umuntu udakwiye kwizerwa, kuko ahindura ibyo yumvikanye n’abandi uko abishatse, agaragaza ko Amerika yari ikwiye kuganira n’abahagarariye ihuriro AFC/M23.

Yagize ati “Si uwo kwizera. Icyo yemeye uyu munsi, acyibagirwa vuba. N’iyo yasinya amasezerano, Abanye-Congo bazayarwanya. Abanyamerika bafite uburenganzira kuri aya masezerano ariko bakwiye kuganira n’abantu ba nyabo, kandi uyu munsi abo ni AFC.”

Uyu munyapolitiki yabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora ya RDC kuva mu 2015 kugeza ku 2021.

Yigeze kuvuga ko Tshisekedi ari ku butegetsi kuko yabimufashijemo, cyane ko atatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2018, bityo ko afite uburenganzira bwo kumukura ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa