skol

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi w’umwaka mu Burasirazuba bwo Hagati

Yanditswe: Monday 29, Dec 2025

featured-image

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo, yashimangiye ko afite intego yo gutsinda ibitego 1000. Ni nyuma yo guhabwa igihembo cy’Umukinnyi w’Umwaka mu Burasirazuba bwo Hagati mu bihembo bya "Globe Soccer Awards 2025" byatangiwe i Dubai kuri iki Cyumweru.

Uyu mukinnyi yaherewe igihembo mu birori byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi, abayobozi b’amakipe n’abafite amazina akomeye muri siporo.

Kuva ageze mu Burasirazuba bwo Hagati, Ronaldo yatumye ruhago yaho irushaho kuvugwa ndetse uburyo yitwara mu kibuga byongerera agaciro Shampiyona ya Arabie Saoudite.

Igihembo yahawe nticyashingiwe ku musaruro wo mu kibuga gusa, ahubwo hanarebwe uruhare rwe mu gutuma abantu bo mu bindi bice by’Isi bakurikirana ruhago yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nyuma yo guhembwa, Cristiano yavuze ko ahorana inyota yo gutera imbere nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Ati "Intego yanjye n’ubundi ni ugutsinda ibitego, kwegukana ibikombe byinshi no gukomeza kuzamura urwego ngo ngere ku ntego nshya."

Nta gushidikanya, uyu mukinnyi yashimangiye ko intego ye y’igihe kirekire ari uko yazasezera gukina ruhago amaze kuzuza ibitego 1000.

Ati "Nzageza ibitego 1000 nindamuka ntibasiwe n’imvune."

Ronaldo uzuza imyaka 41 muri Gashyantare, amaze gutsinda ibitego 956 mu gihe muri uyu mwaka wa 2025 amaze kwinjiza ibitego 40.

Cristiano Ronaldo yahembwe nk’Umukinnyi w’Umwaka mu Burasirazuba bwo Hagati mu bihembo bya "Globe Soccer Awards 2025"

Cristiano Ronaldo yari yajyanye n’umukunzi we Georgina Rodríguez

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa